Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatashye ku mugaragaro umushinga wo gutunganya inkengero z’umugezi wa Addis Ababa, ugizwe n’ibikorwa binyuranye birimo n’umuhanda wo gukoreramo imyitozo ngororamubiri umeze neza nk’uwo mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda.
Uyu mushinga ugamije guteza imbere ibikorwa remezo, kurengera ibidukikije no guha abaturage ahantu ho kuruhukira no gukorera ubucuruzi witwa Kechene–Ambassador–Gihon–Irreecha–Bambis Riverside Development.
Ufite ubuso bwa hegitari 351 n’uburebure bwa kilometero 10, ni kimwe mu bikorwa bigamije guhindura Addis Ababa umujyi ugezweho, urengera ibidukikije kandi uha amahirwe abaturage bose.
Uyu mushinga ugizwe n’ibikorwa binyuranye birimo aho kwidagadurira, aho gukorera imyitozo ngororamubi by’umwihariko aho kugenda n’amaguru, harimo tapis yo gukoresha mu kwiruka ku maguru.
Ni umuhanda umeze neza nk’inzira yihariye y’abakora imyitozo ngororamubiri yo kwiruka no kugenda n’amaguru iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.
Muri 2024 ubwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed na Madamu we Zinash Tayachew bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, banakoze siporo muri uriya muhanda uherereye i Nyarutarama.

Nanone kandi bimwe mu bikorwa by’uyu mushinga watashywe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, urimo ibikorwa bisa n’ibyo mu Rwanda byo gutunganya ibishanga, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no gufasha abantu kubona aho kuruhukira.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yavuze ko uyu mushinga wubatswemo inzira z’abanyamaguru n’abatwara amagare, ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’ubwikorezi.
Wubatswemo kandi ibibuga by’abana, ahantu ho guteranira, ibibuga by’imikino n’imyidagaduro, bizafasha abantu kwidagadura no gukora imyitozo ngororamubiri.
Uyu mushinga ufite kandi aho imodoka zihagarara n’ibigo umunani byagenewe kongerera umuriro imodoka zikoresha amashanyarazi, bishobora kwakira imodoka zirenga 100 icyarimwe.
Mu rwego rwo kurengera ibidukikije, hashyizweho uburyo bwo gucunga amazi y’umugezi, kubungabunga ubutaka no kongera ibice by’ubusitani ku nkengero zawo.
Abiy Ahmed yavuze ko uyu mushinga ugamije no guteza imbere ubukungu bw’abaturage. Hashyizweho isoko ryagenewe abakorera ubukorikori, kugira ngo abari basanzwe batuye ku nkengero z’umugezi babashe gukora ibihangano, kubimurika no kubigurisha. Hari kandi isoko rinini rihuza abahinzi n’abaguzi b’umusaruro w’ubuhinzi.
Yagize ati “Icyerekezo cyacu ni ukubaka umujyi utari mwiza gusa, ahubwo unatanga umusaruro kandi ugaha amahirwe bose; umujyi ukorera abaturage bawo uyu munsi n’abazawukomokaho mu bihe biri imbere.”




RADIOTV10