Monday, October 26, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Amakuru mashya: Umutwe wa FRN wa Kabila wafashe agace kari hafi ya Uvira

Amakuru mashya: Umutwe wa FRN wa Kabila wafashe agace kari hafi ya Uvira

Abarwanyi b’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe agace ka Kawezi, gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kari mu bilometero bitarenze 10 uvuye mu Mujyi wa Uvira.

Amakuru dukesha umunyamakuru Steve Wembi ukurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko aba barwanyi bafashe aka gace mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Ukwakira 2026.

Agace ka Kawezi gaherereye mu bilometero bitagera mu icumi uvuye mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Epfo, ahakomeje kugaragara ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Ibi bibaye mu gihe FRN ya Joseph Kabila ikomeje ibikorwa byayo mu burasirazuba bwa DRC, ahakomeje kurangwa n’umutekano muke n’imirwano hagati y’imitwe itandukanye.

FRN ifashe aka gace nyuma yuko hari hamaze iminsi impungenge z’imirwano ikomeye ishobora kwaduka mu bice byo mu nkengero za Uvira, ahamaze iminsi havugwa kongera imbaraga ku mpande zombi zihanganye.

Mu cyumweru gishize, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongereye imbaraga mu bice byo mu nkengero z’uyu Mujyi, aho cyohereje abasirikare benshi n’intwaro zirimo iziremereye mu bice byo mu nkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika.

Amakuru yavugaga hari amato abiri yari atwaye abasirikare n’amasasu yavuye mu gace ka Baraka yageze mu mujyi wa Uvira, ndetse n’imodoka yari itwaye abasirikare yanyuze mu mujyi wa Sange tariki 20 Ukwakira 2026, yerekeza i Rubarika.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − eight =