Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa umutunganyamuziki akoresheje icupa ry’inzoga mu kabyiniro k’i London muri 2023.
Uyu muhanzi w’imyaka 37 yitabye Urukiko rwa Southwark Crown Court i London ku wa Mbere, tariki 26 Ukwakira 2026, aho yahawe igihano gisubitswe, bivuze ko atazahita ajyanwa muri gereza keretse akoze ikindi cyaha mu gihe cy’amezi 12.
Icyaha Chris Brown yagihamijweho nyuma yo gusagarira Abraham Diaw mu kabyiniro ka Tape muri Gashyantare 2023. Abashinjacyaha bavuze ko yamukubise icupa mu mutwe inshuro ebyiri, akomeza no kurimukubita izindi nshuro ebyiri, mu gikorwa basobanuye nk’igitero cy’ubugome kitari gifite impamvu igaragara.
Chris Brown n’umufasha mu kuririmba, Omololu Akinlolu w’imyaka 40, muri Nyakanga 2026 bemeye icyaha cyo guteza imvururu, nyuma yo guhakana ibindi byaha bikomeye bari bakurikiranyweho birimo kugerageza gukomeretsa umuntu bikomeye.
Umucamanza Tony Baumgartner yavuze ko ibyabaye byari urugomo rukomeye rwabereye mu ruhame, ashimangira ko kuba Brown ari icyamamare bitamuha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye.
Yagize ati “Kuba uzwi cyane, gutsinda mu bucuruzi no kugira izina rikomeye mu mwuga wawe ntibiguha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye. Amategeko areba abantu bose kimwe.”
Urukiko rwemeje ko igihano cye gisubikwa mu gihe cy’amezi 12, bivuze ko azaguma hanze ya gereza mu gihe cyose azaba yubahiriza amategeko kandi atakoze ikindi cyaha. Na Akinlolu ntiyahise ajyanwa muri gereza.
Umuyobozi mu gipolisi cya Metropolitan Police, Christina Jessah, yavuze ko urugomo rutazihanganirwa mu mihanda ya London, ashimangira ko abaryozwa ibyaha bazakurikiranwa hatitawe ku kuba ari ibyamamare cyangwa abantu bafite izina rikomeye.
Abafana ba Chris Brown bari hanze y’urukiko ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urukiko, bagaragaje ibyishimo nyuma yo kumva ko atazajyanwa muri Gereza.
RADIOTV10