Thursday, November 5, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Umuhungu wa Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe yatawe muri yombi

Umuhungu wa Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe yatawe muri yombi

Bellarmine Chatunga Mugabe, umuhungu wa nyakwigendera Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe, yatawe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare mu cyaha cyo gukubita umuntu, mu gihe anakomeje gukorwaho iperereza ku modoka ebyiri zihenze yinjije mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Polisi ya Zimbabwe yatangaje ko Bellarmine w’imyaka 29 yafashwe ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ari kumwe n’abandi bagabo bane bakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha.

Urubuga rwa New Zimbabwe rwatangaje ko aba bagabo bafashwe mu gihe hakorwaga iperereza ku modoka ebyiri zihenze bikekwa ko zinjijwe muri Zimbabwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bivuga ko izo modoka zamaze gufatirwa n’Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe (Zimbabwe Anti-Corruption Commission).

Mu itangazo rya Polisi, Bellarmine yafashwe ari kumwe na Munashe Mubawu w’imyaka 43, Terrence Johannes Chinyemba w’imyaka 42, Fredson Peter w’imyaka 33 na Solomon Pamire w’imyaka 34.

Aba bagabo uko ari batanu bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umuntu, bivugwa ko cyabereye ahitwa Brompton Guest Lodge mu murwa mukuru Harare, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku isaha yo muri Zimbabwe, tariki ya 3 Ugushyingo.

Biteganyijwe ko bose bagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2026, kugira ngo dosiye yabo itangire kuburanishwa.

Bellarmine Chatunga Mugabe ni umwana muto wa Robert Mugabe n’umugore we wa kabiri Grace Mugabe.

Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe imyaka 37, kuva mu 1980 kugeza mu 2017, ubwo yeguzwaga ku butegetsi afite imyaka 93. Yitabye Imana mu 2019.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + twenty =