Sunday, November 8, 2026
RW|EN
SIPORO

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Hakim Hamiss yasezeranye n’umukunzi we

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Hakim Hamiss yasezeranye n’umukunzi we

Hakim Hamiss ukinira Kiyovu Sports mu kibuga hagati, akaba anahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yinjiye mu buzima bushya nyuma yo gusezerana mu mategeko na Mahoro Walda.

Amakuru avuga ko aba bombi bamaze kwemera kubana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko, mu gihe bitegura kurangiza indi mihango y’ubukwe izabahuza n’imiryango, inshuti n’abavandimwe babo.

Ku wa 14 Ugushyingo 2026 ni bwo hateganyijwe ibirori byo gusezerana imbere y’Imana mu muhango wa Nikkah, uzabera ku Musigiti wo kwa Kadafi i Nyamirambo, saa yine za mu gitondo. Nyuma y’uyu muhango, hazakurikiraho kwakira abatumiwe, bizatangira saa cyenda n’igice z’amanywa.

Ubukwe bwa Hakim buzaba mu gihe afite izindi nshingano mu mupira w’amaguru, kuko agomba guhita yerekeza mu mwiherero w’Amavubi azaba yitegura imikino ibiri na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Iyi mikino iteganyijwe ku wa 13 no ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Mu bijyanye n’umwuga we, Hakim Hamiss ni umwe mu bakinnyi bashya Kiyovu Sports yungutse muri uyu mwaka, nyuma yo kuva muri Gasogi United yari amazemo imyaka. Yasinye amasezerano azamara imyaka ibiri akinira iyi kipe ikorera ku Mumena.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 2 =