Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Russia&Ukraine: Afurika yabyinjiyemo isaba ko intambara ihagarara inibutsa u Burusiya kutavogera Ukraine

radiotv10by radiotv10
25/02/2022
in MU RWANDA
0
Russia&Ukraine: Afurika yabyinjiyemo isaba ko intambara ihagarara inibutsa u Burusiya kutavogera Ukraine
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wasohoye itangazo ryamagana ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine, usaba iki Gihugu kiyoborwa na Vladmir Putin, kubaha amategeko mpuzamahanga ndetse n’ubutavogerwa n’ubusugire bwa Ukraine.

Iri tangazo ry’Uyoboye Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, Perezida Macky Sall wa Senegal ndetse na Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango, Moussa Faki Mahamat, ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

Rivuga ko Perezida Macky Sall na Moussa Faki Mahamat batewe impungenge n’ibiri kubera muri Ukraine kubera ingaruka bishobora kugira ku baturage.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasabye ko iyi ntambara ihagarara

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “[Macky Sall na Moussa Faki Mahamat] Baributsa ubutegetsi bw’u Burusiya ndetse n’ibindi bice cyangwa amahanga bari inyuma y’ibi bikorwa, kubahiriza amategeko mpuzamahanga, ubutavogerwa n’ubusugire bya Ukraine”

Macky Sall na Moussa Faki Mahamat bakomeza bavuga ko baburiye “impande zombi guhagarika urugamba ubundi bakayoboka inzira y’ibiganiro mu gihe cya vuba bikayoborwa n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kudashyira Isi mu kangaratete ndetse no guteza imvururu z’umubumbe.”

Iri tangazo rikomeza ryibutsa ibi bihugu ko, ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe isaba, biteganywa n’amategeko mpuzamahanga y’amahoro n’imibanire irambye mu nyungu z’abatuye Isi.

Ni itangazo ritigeze rigaruka ku muyobozi uwo ari we wese, mu gihe kuri uyu wa Kane ubwo Perezida Putin yatangizaga urugamba, abayobozi b’Ibihugu n’imiryango bikomeye ku Isi baturaga bagasaba Putin kureka ibi bikorwa.

Muri aba bayobozi, barimo Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

Aba bayobozi bakomeje gusaba Putin guhagarika ibi bikorwa bya gisirikare yatangije muri Ukraine mu gihe we yaburiwe buri wese ushobora kumwitambika imbere ko azahura n’akaga atigeze abona na mbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − fourteen =

Previous Post

Igisubizo cy’ibibazo by’umutekano muri Africa: Ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Ghazouani wa Mauritania

Next Post

Mugisha Samuel n’Umufaransa wari mu bahabwa amahirwe bavuye muri TdRwanda2022

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mugisha Samuel n’Umufaransa wari mu bahabwa amahirwe bavuye muri TdRwanda2022

Mugisha Samuel n’Umufaransa wari mu bahabwa amahirwe bavuye muri TdRwanda2022

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.