Abanyamakuru Rutamu Elie Joe na Rugimbana Theogene bamenyekanye mu biganiro bya siporo mu Rwanda, bakaba bamaze igihe batumvikana muri uyu mwuga, bagiye kongera guhurira mu kiganiro na cyo cya siporo kizajya gitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Rugimbana na Rutamu, ni amazina azwi mu itangazamakuru, byumwihariko mu biganiro bya siporo, aho uretse kuba aba banyamakuru barakunzwe na benshi, bigeze no gukorana mu kiganiro kizwi nka Trace Foot bakoraga kuri Radio one.
Aba bombi bamaze igihe batumvikana mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ndetse batanaba muri iki Gihugu, aho bakomereje ubuzima hanze yacyo gushakisha imibereho mu bindi bitari itangazamakuru.
Abakunzi ba siporo, bagaragaje kenshi ko bifuza kongera kumva aba banyamakuru, ari na byo byatumye batekereza uburyo basubiza ibyifuzo byabo.
Rugimbana Theogene ubu utuye muri Korea, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Igihe ko nyuma yo kugaragarizwa ko abakunzi be na Rutamu bifuza kongera kubumva, batekereje uburyo basubiza icyifuzo cyabo.
Yagize ati “twaje kwimuka, ntuye muri Korea we [Rutamu] atuye muri America. Twaraganiriye dushaka uko twakongera guhura n’abakunzi bacu ariko tukajya n’ubundi tuganira imikino.”
Avuga ko uburyo babonye bushoboka bwo gukora iki kiganiro, ari ukwifashisha imbuga nkoranyambaga, zimaze kuba umuyoboro ugera kuri benshi, byumwihariko bakazajya bakoresha urubuga rwa TikTok.
Rugimbana ati “Njye byabaye amahire ko hano ndi TikTok ibasha kwinjiza amafaranga kandi na Rutamu aho ari byemewe.”
Iki kiganiro kizajya gikorwa n’aba banyamakuru bafite amazina akomeye, kizajya kiba buri munsi ku isaaha ya saa cyenda z’umugoroba mu masaha yo mu Rwanda, aho bazajya n’ubundi basesengura amakuru ya siporo nk’ibintu bamenyekanyeho.



RADIOTV10











