Ihuriro AFC/M23 ryamaganye ubwicanyi bwakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF/NALU bwakorewe abaturage b’abasivile 47 biciwe muri Kiliziya ya Komanda iherereye muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri, rivuga ko ibi byose ari ingaruka zo kuba ubutegetsi bwa Congo budashoboye, bityo ko ibi biha umukoro iri Huriro gushyiraho ubutegetsi bufatika mu Gihugu hose.
Ni ubwicanyi bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Nyakanga muri iriya Kiliziya iherereye muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka; mu butumwa yatanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, yatangaje ko iri Huriro “ryamaganye ryivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe abaturage 47 dusangiye Igihugu, bwakozwe na ADF/NALU kuri iki Cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025 muri Kiliziya ya Komanda muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri.”
Yakomeje agira ati “Ubushobozi bucye bw’ubutegetsi bwa Kinshaha mu kurinda abaturage b’abasivile buratuma AFC/M23 igomba kugarura ubutegetsi bushikamye mu bice byose bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ubu bwicanyi kandi bwanamaganywe n’Umuryango w’Abibumbye nk’uko byatangajwe na Vivian van de Perre, Intumwa Yihariye Yungirije y’Umunyamabanga wa UN akaba ari n’Umuyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO.
Vivian van de Perre yagize ati “Ibi bitero byibasira abasivile batagira kivurira, byumwihariko bikorerwa aho abantu basengera, ni ukwigomeka kandi bihonyora amahame yose y’Uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira mpuzamahanga bw’ikiremwamuntu.”
Uyu muyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO yakomeje ubutumwa bwe avuga ko ku bufatanye n’ubutegetsi bwa DRC bagiye gukaza imbaraga mu kurinda abaturage b’abasivile.
RADIOTV10