Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwashyizeho Vicky Ntumba nk’Umuyobozi Mukuru wa Cabinet ushinzwe ubuhuzabikorwa mu bya politiki.
Ishyirwaho rya Vicky Ntumba rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro, aho yashyizweho n’Umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe politiki, imiyoborere, amategeko, na dipolomasi akaba na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa.
Ishyirwaho ryatangajwe hakurikijwe icyemezo No 021/COORD-PR/AFC-M23/2026 ku wa Kabiri i Goma, rigaragaza intambwe ikomeye mu gushimangira ubushobozi bw’imikorere n’ingamba za Alliance Fleuve Congo na M23 (AFC/M23).
Nk’uko bikubiye mu itangazo rishyiraho uyu muyobozi, iki cyemezo kigamije kunoza imikoranire mu nzego za politiki, iz’ubuyobozi, n’iza dipolomasi muri iri Huriro AFC/M23.
Kinagamije kandi gushimangira imikorere myiza n’ubwumvikane bw’inzego zitandukanye zikorera mu rwego rw’ihuzabikorwa rya politiki. Mu nshingano ze nshya, Vicky Ntumba azaba ashinzwe gushyigikira ihuzabikorwa rya politiki mu gutegura no gushyira mu bikorwa amabwiriza ngenderwaho, kwemeza ko ibikorwa bihuza inzego zitandukanye, no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’ingenzi.
Vicky Ntumba azagira kandi uruhare runini mu kubungabunga imikoranire hagati y’Ubuhuzabikorwa bwa Politiki n’abafatanyabikorwa bayo.
Bisimwa yashimangiye ko ishyirwaho ry’ibi biro bishya mu buyobozi bw’iri Huriro, ari ingenzi mu kunoza igenzura n’ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cyaryo, intego zaryo, ndetse n’ingamba z’ingenzi.
Yagize ati “Ingingo zose zabanjirije iyi zinyuranyije n’iki cyemezo zakuweho, kandi ishyirwaho ryatangiye gukurikizwa ako kanya nyuma yo gusinya amasezerano i Goma ku ya 07 Mata 2026.”
NTUMBA Vicky ni inzobere mu bijyanye n’ubukungu wabyigiye, akaba an afite ubunararibonye mu by’imari mpuzamahanga. Yakoze mu mabanki yo mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika.
Akomoka muri Teritwari ya Katanga mu Ntara ya Kasaï Oriental, yari n’umwe mu bagize ishyaka Union for Democracy and Social Progress (UDPS) rya Perezida Felix Tshisekedi.
Yanabaye umukozi muri kaminuza ya “Health and Well-being” muri Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yafashije mu bikorwa bijyanye na politiki y’imibereho myiza.
RADIOTV10








thank you for your massive news