Thursday, February 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Bwa mbere ku Kibuga cy’Indege cya Goma haguye indege kuva AFC/M23 yahafata

radiotv10by radiotv10
12/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: Bwa mbere ku Kibuga cy’Indege cya Goma haguye indege kuva AFC/M23 yahafata
Share on FacebookShare on Twitter

Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu itwaye Vivian van de Perre, Intumwa Yihariye y’Umunyabanga Mukuru wa UN, akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO, yaguye ku kibuga cy’Indege cya Goma, iba iya mbere ihaguye kuva muri Mutarama 2025 ubwo uyu mujyi wafatwaga na AFC/M23.

Iyi ndege yaguye ku Kibuga cy’Indege cya Goma kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare, aho uyu Muyobozi w’Agateganyo wa MONUSCO agenzwa no gushyigikira ibikorwa bo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge.

Vivian van de Perre, yavuze ko kuba ageze kuri iki kibuga cy’Indege cya Goma azanywe n’indege ihaguye bwa mbere kuva muri Mutarama 2026, ari ikimenyetso cy’intambwe nziza itewe.

Yagize ati “Ku ya 26 Mutarama 2025, nari mu ndege ya nyuma yaguye ku kibuga cy’indege cya Goma. Kandi uyu munsi, ndi muri kajugujugu ya mbere yongeye kuhagwa. Nizeye ko iyi ari intangiriro yo gufungura buhoro buhoro ikibuga cy’indege cya Goma ku bw’inyungu z’abaturage.”

Uku gusubukura ibikorwa biri mu nshingano za MONUSCO bigenwa n’Umwanzuro 2808 (2025) w’Inteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’Umutekano ku Isi.

Uyu mwanzuro uha inshingano MONUSCO gutanga ubufasha mu gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa iyubahirizwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano, binyuze mu bikorwa by’urwego ruhuriweho EJVM+ (Expanded Joint Verification Mechanism Plus)

Vivian van de Perre yavuze ko intambwe zikurikiraho zizaba zijyanye n’abashinzwe ibya tekiniki ndetse n’ibya gisirikare. MONUSCO kandi ifite inshingano zo kuzagenzura ibikorwa by’indege mu Mujyi wa Uvira mu minsi iri imbere, nk’intangiriro yo gushyira mu bikorwa inshingano yahawe.

Urugendo rwa Vivian van de Perre i Goma rugamije kuganira n’abafatanyabikorwa bazagira uruhare mu gutegura ibikorwa binyuranye birimo ubuhuzabikorwa, n’itumanaho, bizaba imbarutso yo kugera ku guhagarika imirwano.

Uyu muyobozi muri Loni yashimangiye ko gushyigikira ibyemezo byo guhagarika imirwano no gusubukura ibikorwa byose bizashingira ku masezerano yemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Ubwo indege izanye Vivian van de Perre yari igiye kururuka ku Kibuga cy’Indege cya Goma
Vivian van de Perre ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya Goma

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 4 =

Previous Post

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

Related Posts

Umuyobozi wa MONUSCO aragenzwa n’iki mu gace kagenzurwa na AFC/M23?

Umuyobozi wa MONUSCO aragenzwa n’iki mu gace kagenzurwa na AFC/M23?

by radiotv10
12/02/2026
0

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbuye muri DRC (MONUSCO) bwatangaje ko Vivian van de Perre, Intumwa Yihariye y'Umunyabanga Mukuru w'uyu Muryango, akaba...

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

by radiotv10
11/02/2026
0

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Uganda (UPDF) bwemeje ko Maj. Gen. Deus Sande yitabye Imana ubwo yari mu rugendo agiye i Kampala...

Umupilote wari utwaye indege yaguye ku nkombe z’inyanja bitunguranye yashimiwe icyemezo yafashe

Umupilote wari utwaye indege yaguye ku nkombe z’inyanja bitunguranye yashimiwe icyemezo yafashe

by radiotv10
11/02/2026
0

Sosiyete y’indege muri Somalia yashimiye umupilote wayo wari utwaye indege yo mu bwoko bwa Fokker 50, ku cyemezo yafashe cyo...

Hatangajwe ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 9 ku ishuri muri Canada

Hatangajwe ukekwaho kugaba igitero cyahitanye abantu 9 ku ishuri muri Canada

by radiotv10
11/02/2026
0

Polisi ya Canada (RCMP) yatangaje ko abantu icyenda bishwe mu gitero cy’amasasu cyabereye ku ishuri ryisumbuye rya Tumbler Ridge, mu...

Icyemezo cyatangajwe ku bagore bazajya basangwa mu kabari batari kumwe n’abagabo babo ntikivugwaho rumwe

Icyemezo cyatangajwe ku bagore bazajya basangwa mu kabari batari kumwe n’abagabo babo ntikivugwaho rumwe

by radiotv10
11/02/2026
0

Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze muri Zone ya Kirundo muri Komini ya Kirundo mu Ntara ya Butanyerera mu Burundi, yatangaje...

IZIHERUKA

BREAKING: Bwa mbere ku Kibuga cy’Indege cya Goma haguye indege kuva AFC/M23 yahafata
AMAHANGA

BREAKING: Bwa mbere ku Kibuga cy’Indege cya Goma haguye indege kuva AFC/M23 yahafata

by radiotv10
12/02/2026
0

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

12/02/2026
Umuyobozi wa MONUSCO aragenzwa n’iki mu gace kagenzurwa na AFC/M23?

Umuyobozi wa MONUSCO aragenzwa n’iki mu gace kagenzurwa na AFC/M23?

12/02/2026
Batunguwe no gusanga abanyeshuri barimo uwiga mu mashuri abanza mu kabari k’inzoga zitemewe

Batunguwe no gusanga abanyeshuri barimo uwiga mu mashuri abanza mu kabari k’inzoga zitemewe

12/02/2026
Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

12/02/2026
Haravugwa isezera ry’abandi bakozi ba Rayon Sports

Haravugwa isezera ry’abandi bakozi ba Rayon Sports

12/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bwa mbere ku Kibuga cy’Indege cya Goma haguye indege kuva AFC/M23 yahafata

Hashyizwe hanze urutonde rw’amaradiyo yo mu Rwanda yemerewe kogeza Shampiyona

Umuyobozi wa MONUSCO aragenzwa n’iki mu gace kagenzurwa na AFC/M23?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.