Raporo ku bugenzuzi bwakorewe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro, yagaragaje ko hari ingingo z’ingenzi zikomeje kwirengagizwa mu masezerano y’i Washington, zirimo kurandura umutwe wa FDLR, igasaba ubutegetsi bwa DRC “kwihutisha vuba na bwangu” ibikorwa bigamije gusenya uyu mutwe.
Amezi atandatu arashize hasinywe amasezerano y’amahoro y’i Washintong D.C. yashyizweho umukono tariki 27 Kamena 2025, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba.
Gusa icyegeranyo ku isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri Afurika, cyashyizwe hanze mu kwezi k’Ukuboza 2025, kigaragaza ko nta ntambwe ifatika yatewe mu gushyira mu bikorwa ariya masezerano y’u Rwanda na DRC.
Inyandiko kuri iki cyegeranyo, yasuzumwe kuri uyu wa Mbere tariki 05 Mutarama 2026 igaragaza ko nyuma yuko hasinywe ariya masezerano y’amahoro, imirwano mu burasirazuba bwa DRC ikomeje, ndetse hakaba harabayeho gutinda ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo gisaba gusenya umutwe wa FDLR, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi bw’u Rwanda.
Iyi raporo kandi inagaragaza ibyifuzo, bihabwa za Guverinoma, aho iya DRC “yasabwe kwihutisha hatabayeho gutinda, gushyira mu bikorwa ibikorwa bihuriweho bigamije gusenya FDLR, habayeho gukorana na JSCM, kandi bigakorwa habayeho kurindirira umutekano mu buryo buhamye abasivile mu bice byose birebwa n’iyi gahunda.”
Nanone kandi iki cyegeranyo gisaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gutekereza ingamba zo guhashya abarwanyi b’umutwe wa FDLR bigizwemo uruhare na MONUSCO byumwihariko mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Iyi raporo yibukije Congo gukoresha uburyo nk’ubwakoreshejwe muri 2015 mu mugambi wo guhashya FDLR, na bwo wakozwe ku bufatanye bwa DRC na MONUSCO.
Iki cyegeranyo kivuga ko “DRC idakwiye kugira urwitwazo rwo kuba hari ibice itagenzura muri gahunda yo kurandura FDLR” kugira ngo u Rwanda na rwo rutazakomeza gutanga ibisobanuro byo kudakuraho ingamba z’ubwirinzi kuko “kurandura umutwe wa FDLR bitakozwe.”
Muri iyi raporo kandi, DRC yasabwe kugaragaza mu buryo bufatika ko nta mikoranire iri hagati ya FARDC na FDLR, kugira ngo habeho umwuka mwiza n’icyizere hagati ya kiriya Gihugu n’u Rwanda mu rugendo rwo kurangiza ibibazo bimaze igihe hagati y’ibi Bihugu byombi.
RADIOTV10











