Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

Abantu bane bari abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rubakurikiranyweho kunyereza miliyoni 88 Frw.

Uretse icyaha cyo kunyeeza umutungo wa SACCO, aba bakorera SACCO Kigeyo, banaregwa gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano muri ubu buriganya bakoze.

Abatawe muri yombi, barimo uwitwa James wayobora iki Kigo cy’Imari cya SACCO Kigeyo, uwitwa Espeance wari ushinzwe kubika amafaranga yo murri iki kigo.

Bairmo kandi uwari ushinzwe ibaruramarri witwa Andre, ndetse n’uwitwa Evariste wari uhagararriye agashami k’iyi SACCO murir Nkora.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko aba bantu uko ari bane bakurikiranywe muri dosiye yo kunyereza 88 356 530 Frw, ndetse n’icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Uru rwego ruvuga ko ibi byaha bifite uruhurirane, kuko mu kunyereza ariya mafarana, bariya bantu bakoresheje inyandiko mpimbano na yo iri mu byaha baregwa.

Iperereza ry’ibanze ryarakozwe, ndetse dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo aba bantu bane, ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ngo buzabaregere Urukiko rubifitiye ububasha.

RIB kandi yaboneyeho kongera kwibutsa abantu bakora ibyaha nk’ibi byo kunyereza umutungo, ko ibyaha nk’ibi bidashobora kwihanganirwa na gato, kandi ku bufatanye n’izindi nzego, uru rwego ruzakomeza gukurikirana no gufata abazajya bagaragarwaho imigirire nk’iyi.

Ibi byaha uko ari bibiri, bihanishwa ibihano bitandukanye biri hagati y’igifungo cy’imyaka intanu n’icumi, aho nk’icyaha cyo kunyereza umutungo, umuntu ugihamijwe ashobora guhanishwa ikiri hagati y’imyaka irindwi (7) n’icumi (10) ndetse n’ihazabu yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − seven =