Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umukozi w’Umurenge ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 1,5Frw akoresheje amayeri ngo yashakaga gukemura akabazo

Umukozi w’Umurenge ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 1,5Frw akoresheje amayeri ngo yashakaga gukemura akabazo

Umukozi ushinzwe ibururamari mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rumukurikiranyeho kunyereza miliyoni 1,5 Frw nyuma yo gusinyira umuturage sheki ko yishyuwe n’Umurenge kandi ntacyo yawukoreye, uregwa akaba yemera icyaha akavuga ko yashakaga ariya mafaranga ngo ayikenuze.

Uyu mubaruramari w’Umurenge wa Rwimiyaga, ari mu maboko ya RIB kuva hirya y’ejo hashize tariki 04 Gicurasi 2026, aho yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho.

Ikinyamakuru cyitwa Umuseke dukesha aya makuru, kivuga ko uyu Comptable Safari ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwimiyaga, akurikiranyweho kunyereza miliyoni 1,5 Frw nyuma yuko yari yasinyiye umuturage sheki ko yishyuwe n’Umurenge.

Amakuru avuga ko iyi sheki yasinywe na Safari y’ariya mafaranga tariki 01 Gicurasi 2026, yagaragaza ko ari ayo yishyuwe n’Umurenge, kandi nta gikorwa cyangwa serivisi yawuhaye.

Amakuru yatahuwe nyuma yuko uwo muturage, agiye kubikuza ayo mafaranga kuri Banki, hagahita hatangira iperereza ryatumye uyu mubaruramari atabwa muri yombi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko uyu mukozi ushinzwe ibaruramari mu Murenge wa Rwimiyaga, yari yabyumvikanyeho n’uriya muturage, kugira ngo amufashe kunyereza ayo mafaranga.

Nanone kandi uyu Safari, yemera ko uriya muturage yari yasinyiye sheki, ntacyo yari yakoreye Umurenge, ahubwo ko yabikoze kugira ngo abone ariya mafaranga ayikenuze, abashe gukemura ikibazo afite.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gutunganya dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu mubaruramari kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − fourteen =