Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Umuraperi bamwe bakeka ko anywa ibiyobyabwenge yavuze ko n’itabi atarinywa

Umuraperi bamwe bakeka ko anywa ibiyobyabwenge yavuze ko n’itabi atarinywa

Umuraperi w’ikirangirire Oakley Neil Caesar-Su wamamaye nka Central Cee, wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi harimo nk’iyamamaye cyane ya ‘Commitment Issue’ yamaganiye kure abamushinja kunywa ibiyobyabwenge n’itabi bashingiye ku mashusho ye akunze kugaragaramo aritumura.

Uyu muraperi w’Umwongereza, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘Dazed’, aho yavuze ko atigeze anywa ibiyobyabwenge nk’uko benshi babikeka.

Uyu muhanzi avuga ko ahubwo we yagizwe imbata n’imbuga nkoranyambaga, dore ko ari zo amaraho igihe kinini.

Yagize atiNta mikino njya nkina, sindeba televiziyo, sinywa ibiyobyabwenge, n’itabi; yewe sinjya nanasohoka ngo nge mu tubyiniro, mba ndi kuri telefone, umwanya munini mba ndi kuri Instagram na Tik Tok.”

Ibi kandi yabitangaje aho abantu benshi bibeshyaga ko yaba akoresha ibiyobyabwenge cyane cyane itabi nkuko bikunze kugaragara mu mashusho yindirimo zimwe na zimwe z’uyu muhanzi.

Central Cee akunze kugaragara mu mashusho atumura itabi, ariko yavuze ko atarinywa

Blandy Star
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 7 =