Tuesday, March 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

radiotv10by radiotv10
31/03/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatanze itegeko ryo kurekura Brigadier General Johnson Namanya Abaho wari ufungiye muri kasho ya gisirikare, nyuma y’ibiganiro by’ubwumvikane byabayeho.

Ibi byategetswe na Gen Muhoozi, byatangajwe na Col Chris Magezi, Umuvugizi w’Agateganyo wa UPDF wavuze ko Brig Gen Namanya yahanaguweho ibyaha byose yashinjwaga, aho agomba guhita arekurwa, ndetse agakomeza imirimo ya gisirikare yari asanzwemo.

Itangazo ryatanzwe na Col Chris Magezi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yagize ati “Umugaba Mukuru w’Ingabo akaba n’Umujyanama wa Perezida ushinzwe Ibikorwa byihariye, General Muhoozi Kainerugaba uyu munsi yarekuye Brig Gen Johnson Namanya nyuma y’inama y’ubwumvikane n’ubucuti aho uyu yahanaguweho ibyaha byose byamuregwaga. Brig Gen Namanya azakomeza imirimo ye ya gisirikare uko bikwiye.”

Brig Gen Namanya yari yafungiwe rimwe na Major General Don William Nabasa muri kasho ya gisirikare ya Kasenyi, nyuma y’itegeko ryari na Gen Muhoozi ku ya 27 Werurwe 2026.

Ifungwa ry’aba Bajenerali ryabanje kugirwa ubwiru ndetse riteza n’urujujo, kuko abayobozi ba UPDF babanje kwanga gutangaza ku mugaragaro ibirego byihariye cyangwa impamvu zirambuye z’ifatwa ryabo.

Amakuru yari yabanje kuvugwa ko ifungwa ryabo, ryari riri muri gahunda yo kunoza imyitwarire, ndetse no gushakira umuti ibibazo byavugwaga mu miyoborere ya gisirikare.

Nubwo Brig Gen Namanya yagizwe umwere akanarekurwa, kugeza ubu nta makuru aramenyekana kuri Maj Gen Nabasa, we ukomeje gufungirwa muri iriya kasho ya gisirikare.

Maj Gen Nabasa warekuwe na Gen Muhoozi ni umwe mu basirikare bakomeye muri UPDF, aho ubu ari umuyobozi w’itsinda rihuriweho rishinzwe politiki na gahunda muri UPDF, inshingano yatangiye tariki 03 Mutarama 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seven =

Previous Post

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

Related Posts

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

by radiotv10
31/03/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, rwaguye imirwano mu bice binyuranye rukoresheje...

Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

by radiotv10
31/03/2026
0

The AFC/M23 coalition has stated that the opposing side, made up of FARDC, FDLR, and Burundian troops, launched attacks in...

Umuyobozi muri Kenya yamenye ko ari gushakishwa ahita aburirwa irengero

Umuyobozi muri Kenya yamenye ko ari gushakishwa ahita aburirwa irengero

by radiotv10
31/03/2026
0

Guverineri wa Nairobi muri Kenya, Johnson Sakaja yabuze nyuma yo kumenya ko Polisi yo muri iki Gihugu iri kumuhiga ishaka...

Igisirikare cya Congo cyagize icyo kivuga ku gusenya FDLR imaze imyaka myinshi baranywanye

Igisirikare cya Congo cyagize icyo kivuga ku gusenya FDLR imaze imyaka myinshi baranywanye

by radiotv10
30/03/2026
0

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Lieutenant General Nduru Jacques Ychaligonza yatangaje ko iki Gisirikare...

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

by radiotv10
30/03/2026
0

Iran yemeje urupfu rwa Alireza Tangsiri wari umugaba mukuru w’igisirikare kirwanira mu mazi muri iki Gihugu uherutse kurasirwa mu gitero...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
31/03/2026
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

31/03/2026
Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage

Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage

31/03/2026
BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

31/03/2026
Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

Eng.-AFC/M23 Announces the Situation in Ongoing Fighting Against FARDC and FDLR

31/03/2026
Umuyobozi muri Kenya yamenye ko ari gushakishwa ahita aburirwa irengero

Umuyobozi muri Kenya yamenye ko ari gushakishwa ahita aburirwa irengero

31/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

Impanuro ‘Rutangarwamaboko’ yageneye Umuyobozi wafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.