Thursday, February 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Haravugwa isezera ry’abandi bakozi ba Rayon Sports

radiotv10by radiotv10
12/02/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Haravugwa isezera ry’abandi bakozi ba Rayon Sports
Share on FacebookShare on Twitter

Abandi bakozi babiri b’ikipe ya Rayon Sports basezeye, nyuma ya Ngabo Roben wari ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru by’iyi kipe, wafashe icyemezo cyo gusezera ku mpamvu agaragaza ko yabonaga ubuyobozi bw’iyi kipe bushaka kumusimbuza undi.

Abandi babiri basezeye muri iyi kipe, nk’uko bivugwa n’abakurikiranira hafi amakuru yo muri Rayon, ni Uwimpuhwe Liliane wari Umuyobozi Mukuru (CEO) ndetse na Ishimwe Prince wari umukozi ushinzwe umutekano ku bibuga.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’iyi kipe ntacyo buravuga ku isezera ry’aba bakozi bayo, gusa bamwe mu bakurikiranira hafi ubuzima bwayo, bavuga ko hari bamwe mu bavangira ubuyobozi bukuru bwayo.

Umunyamakuru Ngabo Roben ukorera RADIOTV10, hirya y’ejo hashize watangaje ko yasezeye ku nshingano ze, mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatatu nyuma y’isezera rye, yavuze ko Perezida wa Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, ubundi ari umuyobozi mwiza, ariko ko abamuri hafi bamuvangira, kandi akaba abakeneye, ku buryo hari ibyemezo afata na we abona ko bitari bikwiye, ahubwo ari amaburakindi.

Uyu munyamakuru aganira na Radio 10, ubwo yagarukaga kuri iki kibazo, aygize ati “Murenzi Abdallah we ku giti cye simbubona nk’umuntu mubi, nzanabigarukaho […] anabaye umuyobozi uhoraho ntacyo byaba bitwaye, ni umunyamwuga, gusa afite entourage [abamukikije] mbi, na we njya ndeba nkabona atabasha kuyigobotora kubera impamvu zinyuranye, arayikeneye, mu buryo bw’amikoro…”

Uyu munyamakuru wasezeye ku nshingano ze yakoreye Rayon Sports mu gihe cy’imyaka itandatu, yavuze ko nubwo yatanguranywe agasezera, ariko n’ubundi nk’umuntu mukuru yabonaga icyerekezo cy’iyi kipe, kitari mu murongo wo kuba bagumana.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntabwo bwanyirukanye, ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanyeretse ko bifuzaga ibitandukanye n’ibyo nsanzwe mbakorera. Banyeretse ko bakwifuza kugira wenda undi.”

Uyu munyamakuru avuga ko yananijwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, ku buryo yabonaga hari ibindi bibyihishe inyuma, bigatuma afata icyemezo cyo gusezera.

Uwimpuhwe Liliane wari Umuyobozi Mukuru (CEO) biravugwa ko yasezeye

Na Ishimwe wari ushinzwe umutekano mu bibuga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 18 =

Previous Post

Umugore wa rutahizamu Lewandowski akomeje intego ye yo kumufasha kugumana umubiri wubakitse

Related Posts

Umugore wa rutahizamu Lewandowski akomeje intego ye yo kumufasha kugumana umubiri wubakitse

Umugore wa rutahizamu Lewandowski akomeje intego ye yo kumufasha kugumana umubiri wubakitse

by radiotv10
12/02/2026
0

Anna Lewandowska, umugore wa rutahizamu wa FC Barcelona Robert Lewandowski, avuga ko agikomeje gufasha umugabo we kugira umubiri wubakitse. Iyi...

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

by radiotv10
12/02/2026
0

Abanyamakuru Rutamu Elie Joe na Rugimbana Theogene bamenyekanye mu biganiro bya siporo mu Rwanda, bakaba bamaze igihe batumvikana muri uyu...

Ibiteye amatsiko wamenya ku munyamakuru uzwi mu Rwanda winjiye muri RADIOTV10

Umucyo ku mpamvu y’isezera ry’umunyamakuru Ngabo Roben muri Rayon Sports

by radiotv10
11/02/2026
0

Ngabo Roben wari umukozi ushinzwe itumanaho muri Rayon Sports, yatangaje ko atirukanywe n’ubuyobozi bw’iyi kipe nk'uko bamwe babiketse, ariko ko...

Nyuma y’umunsi umwe Aristide wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu asezeye Basketball yahise ahabwa akazi

Nyuma y’umunsi umwe Aristide wabaye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu asezeye Basketball yahise ahabwa akazi

by radiotv10
11/02/2026
0

Aristide Mugabe wakiniye amakipe anyuranye ya Basketball n’iy’Igihugu yanabereye Kapiteni, yatangajwe nk’umutoza wungirije wa Kepler Basketball Club, nyuma y’amasaha macye...

APR mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu ishobora kugura hanze y’u Rwanda

APR mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu ishobora kugura hanze y’u Rwanda

by radiotv10
11/02/2026
0

Ikipe ya APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu ukomoka muri Nigeria, Olorunleke Oluwasegun Ojo, ku buryo nta gihindutse...

IZIHERUKA

Haravugwa isezera ry’abandi bakozi ba Rayon Sports
FOOTBALL

Haravugwa isezera ry’abandi bakozi ba Rayon Sports

by radiotv10
12/02/2026
0

Umugore wa rutahizamu Lewandowski akomeje intego ye yo kumufasha kugumana umubiri wubakitse

Umugore wa rutahizamu Lewandowski akomeje intego ye yo kumufasha kugumana umubiri wubakitse

12/02/2026
Abapolisi b’u Rwanda bongeye kwitwara neza mu irushanwa ry’abafite ubumenyi budasanzwe ‘UAE SWAT Challenge’

Abapolisi b’u Rwanda bongeye kwitwara neza mu irushanwa ry’abafite ubumenyi budasanzwe ‘UAE SWAT Challenge’

12/02/2026
Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

Abanyamakuru bubatse amazina mu Rwanda Rugimbana na Rutamu bagiye kongera gukorana ikiganiro nyuma y’igihe batumvikana

12/02/2026
Gisagara: Bataraka ibihombo baterwa n’isoko bacururizamo bavuga ko ridakwiye kwitwa irya kijyambere

Gisagara: Bataraka ibihombo baterwa n’isoko bacururizamo bavuga ko ridakwiye kwitwa irya kijyambere

12/02/2026
Why Being Alone Sometimes Is Healthier Than Being Surrounded by People

Why Being Alone Sometimes Is Healthier Than Being Surrounded by People

12/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa isezera ry’abandi bakozi ba Rayon Sports

Umugore wa rutahizamu Lewandowski akomeje intego ye yo kumufasha kugumana umubiri wubakitse

Abapolisi b’u Rwanda bongeye kwitwara neza mu irushanwa ry’abafite ubumenyi budasanzwe ‘UAE SWAT Challenge’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.