Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya 2% zariho muri 2000, ikanavuga ko hari gukorwa ivugururwa ry’ibiciro byayo bitigeze bihinduka mu myaka itanu ishize.
Ibi bikubiye mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Umwanzuro wa gatatu w’ibyemezo by’iyi Nama, uvuga ko “Inama y’Abaminisitiri yasuzumye intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, kongera umubare w’ingo zifite umuriro
w’amashanyarazi kandi umuriro ukaba ufite ingufu zihagije kandi ntubure.”
Ukomeza ugira uti “Ingo zigerwaho n’amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu mwaka wa 2000.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “Kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwaremezo by’iterambere izagerweho kandi ibikorwaremezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye, Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.”
Ibiciro bigenderwaho muri iyi myaka itanu ishize, bigena ko mu nzu zo guturamo, abantu bakoresha umuriro w’amashanyarazi utarengeje Kilowati 15 ku kwezi, bishyura 89 Frw kuri Kilowati imwe, naho abakoresha iziri hagati ya 15 na 50 bishyura 2012 Frw, mu gihe abakoresha iziri hejuru ya 50 bo bishyura 249 Frw kuri Kilowati imwe.
RADIOTV10