Wednesday, April 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hemejwe ifungwa ry’umunyamakuru DC Clement hanasobanurwa imiterere y’icyabiteye

radiotv10by radiotv10
01/04/2026
in IMYIDAGADURO
0
Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yatawe muri yombi akekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.

Ifungwa ry’uyu munyamakuru uzwi kuri YouTube channel yanitiriye iri zina DC Clement, ryemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.

Murangira yabwiye umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyeyezu ati “Ni byo arafunzwe. Arakekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.”

DC Clement yatawe muri yombi nyuma yuko anyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari akarengane kabayeho ko gusenyerwa inzu yubakwaga nk’ishuri, kandi ko byari byatangiwe ibyangombwa byo kubaka.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho, DC Clement yagize ati “Umusore w’Imyaka 29 agakora ibishoboka byose ngo afashe Leta gukemura bimwe mu bibazo, aho kugira ngo Leta imufashe ahubwo ikamusenyera. Mayor w’Akarere ka Gasabo akohereza abapolisi n’abayede agatanga itegeko ngo bamusenyere atigeze agera n’aho biri.”

Uyu munyamakuru uzwi kuri YouTube, yakomeje agira ati “Ibi si ugusenya Clement, ibi ni ugusenya umutima, Igihugu kandi umunsi umwe amateka azahinduka, ibyo Mayor cyangwa undi yakora byose ntakizambuza kuba/kubaka u Rwanda twifuza.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yahise avuga ko icyangombwa cyasabwe cyari icyo gusana inkuta ebyiri ku nzu ishaje no gusimbuza amabati aho kuba guhindura imiterere y’inyubako cyangwa kubaka inshya.

Imiterere y’ikibazo

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine asubiza kuri ubu butumwa bwari bwanditswe na DC Clement, yari yagaragaje amakosa yakozwe mu kubaka iriya nzu yasenywe.

Emma Claudine yavuze ko uwasenyewe yari yatse icyangombwa cyo kuvugurura inzu ishaje, ifite metero 7,5X7, ndetse akagihabwa. Icyo cyangombwa kigaragaza ko yagombaga, gusana inkuta ebyiri, urw’inyuma n’uruhande rw’ibumoso, gusimbuza amabati.

Icyo cyangombwa kandi cyamubuza guhindura imiterere y’igisenge inzu isanganywe, kongera cyangwa kugabanya ibipimo inyubako isanganywe, kubaka uruzitiro cyangwa umukingo.

Ati “Kuvugurura gutya tubyemerera umuturage kugira ngo ature mu nzu idashyira ubuzima bwe mu kaga mu gihe runaka, kuko iki kibanza kiri muri zone yagenewe ubuhinzi ku gishushanyo mbonera. Ntabwo hemerewe kubakwa by’igihe kirekire.”

Yakomeje agaragaza amakosa yakozwe, aho yagize ati “Uyu muntu yahawe icyangombwa cyo kuvugurura ntiyagikoresha ibyo yagisabiye. Iyo bigenze gutya, uyu muntu ahanishwa gukuraho ibyo yubatse. Iyo atabyikuriyeho, ubuyobozi bubikuraho akishyura ikiguzi cyatanzwe mu kubikuraho.”

Agakomeza agira ati “Nk’uko watanze amakuru, uyu muntu wagombaga kuvugurura inzu byarangiye arimo kubaka inzu nshyashya, wavuze ko zari inyubako z’ishuri. Ntibikwiye ko umuntu yakubaka ishuri nta ruhushya. Kirazira.”

Emma Claudine yibukije abantu bose ko kubaka nta byangombwa bitemewe, hakurikizwa amategeko abigenga bigakurwaho, anibutsa kandi ko Umujyi wa Kigali wazanye uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura imyubakire, ku buryo inzu zubatswe nta ruhushya ziboneka zose, kandi zigakurwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 5 =

Previous Post

Icyateye iturika ridasanzwe ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi i Bujumbura cyamenyekanye

Related Posts

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

by radiotv10
31/03/2026
0

Umuhanzikazi Celine Dion uri mu bafite abafana benshi ku Isi, wari umaze igihe arembye, arahumuriza abakunzi be ko ubu amerewe...

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

by radiotv10
30/03/2026
0

Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama wamenyekanye mu gufasha abahanzi, uherutse kwerura ko yamaze kuyoboka inzira yo gusebya u Rwanda...

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

by radiotv10
28/03/2026
0

Walk into any store, scroll through TikTok, or open Instagram, and one thing is clear, skincare is everywhere. From teenagers...

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

by radiotv10
26/03/2026
0

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, avuga ko imikino ya FIFA Series ari umwanya mwiza wo...

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

Umuhanzi Ngombwa wahanze indirimbo nyinshi z’urugamba rwo kwibohora yitabye Imana

by radiotv10
21/03/2026
0

Umuhanzi Ngombwa Timothée wahanze zimwe mu ndirimbo z’urugamba rwo kwibohora, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko. Uyu musaza uri mu...

IZIHERUKA

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe
IMYIDAGADURO

Hemejwe ifungwa ry’umunyamakuru DC Clement hanasobanurwa imiterere y’icyabiteye

by radiotv10
01/04/2026
0

Icyateye iturika ridasanzwe ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi i Bujumbura cyamenyekanye

Icyateye iturika ridasanzwe ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi i Bujumbura cyamenyekanye

01/04/2026
Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

31/03/2026
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

AFC/M23 yatangaje uko byifashe mu mirwano iyihanganishije n’abarimo FARDC na FDLR

31/03/2026
Harumvikana gushidikanya ku gihe intambara ya Iran izarangirira

Harumvikana gushidikanya ku gihe intambara ya Iran izarangirira

31/03/2026
Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

Gen.Muhoozi yatanze itegeko ryo kurekura umwe mu Bajenerali babiri baherutse gutabwa muri yombi

31/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejwe ifungwa ry’umunyamakuru DC Clement hanasobanurwa imiterere y’icyabiteye

Icyateye iturika ridasanzwe ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi i Bujumbura cyamenyekanye

Umuhanzikazi wakunzwe na benshi ku Isi Celine Dion wari umaze igihe arembye agarukanye ubutumwa bwiza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.