Wednesday, March 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibiri mu ibaruwa umwe mu bayobozi muri America yandikiye Trump yegura

radiotv10by radiotv10
18/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibiri mu ibaruwa umwe mu bayobozi muri America yandikiye Trump yegura
Share on FacebookShare on Twitter

Joseph Clay Kent wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya iterabwoba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yandikiye Perezida Donald Trump amumenyesha ubwegure bwe, avuga ko atemeranya n’icyemezo cyo gushoza intambara kuri Iran.

Ubwegure bwa Kent bukubiye mu ibaruwa yandikiye Perezida Donald Trump, aho yatangiye agira ati “Nyuma yo kubitekerezaho bihagije, nafashe icyemezo cyo kwegura ku mwanya wanjye nk’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya iterabwoba kuva uyu munsi. N’umutima nama wanjye sinshobora gushyigikira intambara iri kubera muri Iran.”

Avuga ko Iran ntakibazo yari ifite ku Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America cyari gutuma kiyishozaho intambara. Ati “kandi biragaragara ko twatangije iyi ntambara kubera igitutu cya Israel n’umwanya ukomye w’ubutoni ifite kuri America.”

Yakomeje avuga ko kandi agishyigikiye indangagaciro na politiki y’ububanyi n’amahanga byagendeweho na Trump mu kwiyamamaza muri 2016, muri 2020, no muri 2024, yanashyizeho muri manda ye ya mbere.

Ati “Kugeza muri Kamena 2025, wiboneye ko intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati ari akaga kagiriye nabi America zigatwara ubuzima bw’abana b’Igihugu ndetse zikanagira ingaruka ku mutungo n’ubukungu by’Igihugu cyacu.”

Yabwiye Trump ko ibi yagakwiye kubigiraho ubunararibonye kurusha abandi Bakuru b’Ibihugu bayoboye Leta Zunze Ubumwe za America, akamenya ko gufata icyemezo cyo gukoresha imbaraga za gisirikare bitarangiza ibibazo, ahubwo bishyira mu kaga iki Gihugu. Ati “Wagaragaje ibi mu kwica Qasam Solamani no gutsintsura ISIS.”

Yakomeje abwira Trump ko mu ntangiro ya manda ye, abayobozi bo hejuru muri Israel kimwe n’abanyamakuru bakomeye muri America, bagiye bakora ubukangurambaga bwo gutanga amakuru atari yo yahindanyije intero ye ya America First, ndetse bunatera amarangamutima ashyigikira intambara kugira ngo atere inkunga intambara yo kuri Iran.

Avuga ko kandi uwo murongo ari na wo wakoreshejwe mu kugaragaza ko Iran iteye impungenge America, banamwumvisha ko aramutse ateye kiriya Gihugu akijya ku butegetsi byatuma atsinda vuba.

Ati “Iki cyari ikinyoma kandi ni kimwe n’amayeri Abanya-Israel bakoresheje batujyana mu ntambara mbi ya Iraq yahitanye abagabo n’abagore b’Igihugu cyacu. Ntitwari dukwiye kongera gukora iri kosa.”

Yavuze ko nk’umwe mu bahoze ku rugamba woherejwe kurwana inshuro 11 akanatakaza umugore we waguye mu ntambara na yo yacuzwe na na Israel, adashobora gushyigikira iyoherezwa ry’abandi basirikare ngo bajye gutakariza ubuzima mu bintu bitari mu nyungu z’Abanyamerika.

Yasoje uru rwandiko rwe avuga ko ari gusengera Perezida Trump kugira ngo azisubiraho, ahagarike ibyo ari gukorera Iran.

Ati “Igihe cyo kubikora ni iki. Ushobora guhindura inzira ugategura inzira nshya y’Igihugu cyacu, cyangwa ugakomeza kudushyira mu kangaratete. Byose ubifite mu biganza byawe.”

Ubwo uyu muyobozi yari amaze kwegura, Trump yavuze ko ubundi asanzwe ari umuntu mwiza, ariko ko ari umuntu w’umunyabwoba mu bijyanye n’umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 5 =

Previous Post

Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2

Related Posts

Hagaragaye ifoto ya Netanyahu atanga amabwiriza yo kwica abayobozi bakuru muri Iran

Hagaragaye ifoto ya Netanyahu atanga amabwiriza yo kwica abayobozi bakuru muri Iran

by radiotv10
17/03/2026
0

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, byashyize hanze ifoto ya Benjamin Netanyahu ari kuri telefone, atanga amabwiriza yo kwica bamwe...

Hishwe undi muyobozi wo hejuru muri Iran uherutse kugenera ubutumwa Trump

Hishwe undi muyobozi wo hejuru muri Iran uherutse kugenera ubutumwa Trump

by radiotv10
17/03/2026
0

Igisirikare cya Israel cyemeje ko kishe umuyobozi wo mu nzego zo hejuru muri Iran, uherutse gusaba Perezdia Donald Trumo ko...

Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

by radiotv10
17/03/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye byumwihariko Ingabo z’u Burundi ndetse na FDLR, bagabye ibitero by’indege z’intambara zo mu bwoko...

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

by radiotv10
17/03/2026
0

The AFC/M23 coalition has reported that their opponents specifically Burundian Forces and the FDLR, have carried out attacks using Kamikaze-type...

Haravugwa gushwanyaguza indege y’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran n’aho umuhungu we wamusimbuye aherereye

Haravugwa gushwanyaguza indege y’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran n’aho umuhungu we wamusimbuye aherereye

by radiotv10
16/03/2026
0

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyarashe “kigashwanyaguza” indege bwite ya Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, mu...

IZIHERUKA

Ibiri mu ibaruwa umwe mu bayobozi muri America yandikiye Trump yegura
AMAHANGA

Ibiri mu ibaruwa umwe mu bayobozi muri America yandikiye Trump yegura

by radiotv10
18/03/2026
0

Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2

Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2

18/03/2026
Nyanza: Uwo bivugwa ko ari Umunyekongo arakekwaho amahano adasanzwe

Umusore ukekwaho gusambanya ihene bamubona agakizwa n’amaguru aravugwaho indi myitwarire

17/03/2026
Hagaragaye ifoto ya Netanyahu atanga amabwiriza yo kwica abayobozi bakuru muri Iran

Hagaragaye ifoto ya Netanyahu atanga amabwiriza yo kwica abayobozi bakuru muri Iran

17/03/2026
Hishwe undi muyobozi wo hejuru muri Iran uherutse kugenera ubutumwa Trump

Hishwe undi muyobozi wo hejuru muri Iran uherutse kugenera ubutumwa Trump

17/03/2026
Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

Urugomo abaturage bakoreye Abayobozi barimo Mayor na Gitifu w’Umurenge rwasize umwe ahakomerekeye

17/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiri mu ibaruwa umwe mu bayobozi muri America yandikiye Trump yegura

Ikipe ya Senegal yari yegukanye Igikombe cya Afurika byarangiye icyambuwe nyuma y’amezi 2

Umusore ukekwaho gusambanya ihene bamubona agakizwa n’amaguru aravugwaho indi myitwarire

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.