Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Bamwe batangiye gusuhuka kubera inzara yabateye batayiteguye bafite abo bayishinja

radiotv10by radiotv10
28/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburengerazuba: Bamwe batangiye gusuhuka kubera inzara yabateye batayiteguye bafite abo bayishinja
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu na Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko imbuto y’ibigori bahawe muri gahunda ya ‘Smart Nkunganire’ yanze kwera, none inzara ibageze ahabi, ku buryo hari n’abasuhutse.

Aba baturage bavuga ko Leta yabahaye imbuto y’ibigori nk’uko bisanzwe, bagahinda biteze ko bazeza, ndetse kuri bamwe ibi bigori biramera, ariko bategereza ko biheka baraheba.

Umwe yagize ati “Imbuto ikizamuka mu butaka bikiri bito byari bimeze neza ari umukara bisa neza bwite ari byiza, ariko bigeze hejuru bitangira kujya bigenda binyunyuka, bihita byanga burundu.”

Undi ati “Bamwe bahumiye kuri iyo mbuto nziza bo uri kubona ibigori byabo byataramye, naho abahumiye kuri iyo mbuto mbi uri kubona wapi binari hasi byanze kurenga ku iyogi.”

Abaturage bo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro bavuga ko na bo bahuye n’iki kibazo, bavuga ko cyatumye bugarizwa n’amapfa ku buryo hari n’abasuhutse.

Ufite umuturanyi we wahunze inzara, yagize ati “Hano haruguru y’iwanjye hari umuhungu witwa Rukara, umuhungu wa Kadodo ubukene bwaramufashe bitewe no kubura icyo kurya kuko ntacyo yasarure aravuga ati ‘ntabwo nakomeza kwicirwa n’inzara aha ngaha’ afatiraho aragenda.”

Beretse umunyamakuru ingo za bamwe mu basuhutse

Uyu muturage wagiye no kwereka umunyamakuru aho uyu mugenzi we yari atuye, yakomeje agira ari “Ni inzara yamujyanye kubera yahinze ntasarure ahinze ibijumba abona bitazera ngo bimushyikire akiri hano. Dufite nk’inzu eshantu z’abantu bagiye kandi mu Mudugudu umwe.”

Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Rubavu, Jean Claude Murangwabugabo ntiyemera ibivugwa n’aba baturage bo mu Karere ka Rubavu kuko iyo mbuto yanze kwera batazi aho bayikuye.

Yagize “Binyuze muri Smart Nkunganire, umuhinzi ariyandikisha ku mucuruzi w’inyongeramusaruro uzwi na Leta cyangwa se muri ‘Tubura’ akajya kuhafatira imbuto nziza yemewe na Leta yizewe. Umuhinzi waguze imbuto ahantu hizewe ntakibazo ifite.”

Ibigori bahinze bategereje ko biheka baraheba
Bamwe bafashe icyemezo bafunga ingo zabo bajya gushaka iyo bweze

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 5 =

Previous Post

Menya uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Gen.Patrick Nyamvumba na Teta Gisa Rwigema

Next Post

DRCongo&Rwanda: Tshisekedi yagejeje ku muhuza icyo yifuza mbere yo guhura na Perezida Kagame

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

IZIHERUKA

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi
MU RWANDA

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo&Rwanda: Tshisekedi yagejeje ku muhuza icyo yifuza mbere yo guhura na Perezida Kagame

DRCongo&Rwanda: Tshisekedi yagejeje ku muhuza icyo yifuza mbere yo guhura na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.