Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuba inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri bo mu Bihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yigaga bibazo byo muri DRC, yitabiriwe ku kigero gishimishije ikanaba mu mwuka mwiza, bigaragaza umuhate wo gushaka umuti w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Congo.
Muri iyi nama yabereye i Harare muri Zimbabwe, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Iyi nama yayobowe ku bufatanye bw’Abaminisitiri ba Zimbabwe na Kenya, nk’Ibihugu biyoboye iyi Miryango yombi-EAC na SADC.
Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe nyuma yuko iyi nama ihumuje, yavuze ko “Ubwitabire bw’Abaminisitiri bwari ku rwego rwo hejuru, bigaragaza umuhate w’Ibihugu binyamuryango mu Miryango y’akarere mu gushaka umuti w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC.”
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakomeje avuga ko mu Bihugu 14 byari byatumiwe birimo bitandatu byihariye kuba biri mu Muryango wa SADC, ndetse n’ibindi bitandatu byihariye kuba biri muri EAC ndetse na bibiri biri muri iyi miryango yombi ari byo DRC na Tanzania, hitabiriye Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga 11, barimo 10 bo mu Bihugu bya Angola, Malawi, Afurika y’Epfo, Zambia, Zimbabwe, DRC, Tanzania, u Rwanda, Kenya n’u Burundi, ndetse na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri Ushinzwe Ubutwererane muri EAC wa Uganda.
Nanone kandi iyi nama yitabiriwe n’abandi Baminisitiri barimo batanu b’Ingabo, barimo uw’u Rwanda, uw’u Burundi, uwa Kenya, uwa Afurika y’Epfo, ndetse n’uwa Zimbabwe, ndetse n’abandi babiri bashinzwe EAC no kwishyira hamwe kw’akarere ari bo; uwa Kenya n’uwa DRC.
Olivier Nduhungirehe yakomeje agira ati “Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri ihuriweho na EAC na SACD yabaye mu mwuka mwiza no kwitwara neza, byose bikeshwa ubuyobozi bw’imiryango bufite intego. Amatsinda yose y’Intumwa zitabiriye, bari bashyize imbere ko haboneka umuti, kandi hakaboneka umusaruro mu gihe cya vuba.”
Yavuze kandi ko iyi nama yemeje umushinga w’igihe kiringaniye n’igihe kirekire mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ndetse uwo mushinga ukazashyikirizwa Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo muri iyi miryango ya EAC na SADC kugira ngo bawemeze.
Nduhungirehe ati “Umusaruro wagezweho n’Abaminisitiri muri Harare, ugaragaza ko ‘African solutions to African problems’ [Umuti w’ibibazo by’Abanyafurika ugomba kuva mu Banyafurika] irenze kuba intero ahubwo ishobora no kuba impamo, mu gihe ubushake bwa Politiki bwashyirwa imbere ndetse n’abayobozi ba Afurika bakumva neza inshingano zabo, bakima amatwi urusaku ruturuka hanze.”
Iyi nama yakurikiye izindi zayibanjirije, zirimo izahuje abayobozi bakuru mu nzego za Gisirikare, yabaye ku munsi wabanje ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, yasuzumiwemo ibirimo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa DRC.



RADIOTV10