Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID

radiotv10by radiotv10
28/12/2021
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Ibyamamare birimo Fally Ipupa bashenguwe n’urupfu rwa Général Defao wishwe na COVID
Share on FacebookShare on Twitter

Abahanzi bakomeye bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nka Fally Ipupa, Werrason, Barbara Kanam bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi wo muri iki Gihugu, Général Defao witabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021.

Ibi byamamare bikomye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Africa yose, byatangaje ko byashenguwe n’urupfu rw’uyu muhanzi Général Defao wari uzwi mu njyana ya Rumba.

Amakuru atandukanye aturuka mu bitangazamakuru bya Cameroun, avuga ko yari yagiye i Douala mu gitaramo akaza kujyanwa kwa muganga, bagakeka ko yishwe na COVID-19.

Général Defao yatangiye kumenyekana mu myaka ya 1976 ubwo yari atangiye umuziki we, aho yari yatangiriye mu matsinda.

Yanyuze mu matsinda y’abacuranzi akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu 1981 yinjiye mu itsinda ryitwa Le Grand Zaico Wawa ry’umucuranzi wa gitari Félix Manuaku Waku.

Mu mwaka w’ 1983, Général Defao yinjiye muri Choc Stars aho yari kumwe na Bozi Boziana ufite izina rikomeye muri Congo, na ryo aza kurisezeramo mu 1991 ubwo yari agiye gushinga itsinda rye bwite yise ‘Le big stars’.

Mu 2000 Général Defao yerecyeje mu Bufaransa ajya gukomerezayo umuziki we ndetse no guturayo nyuma yo kugirana ibibazo na Perezida Kabila gusa mu 2019 yasubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo iki Gihugu cyabonaga Perezida mushya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 14 =

Previous Post

Rutsiro: Banigiye mu kirombe umukoresha wabo wanze kubishyura abakinga macye

Next Post

Sadio Mane wari utegerejwe i Kigali ntakije kuko Senegal yasubitse ibyo kuza

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sadio Mane wari utegerejwe i Kigali ntakije kuko Senegal yasubitse ibyo kuza

Sadio Mane wari utegerejwe i Kigali ntakije kuko Senegal yasubitse ibyo kuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.