Stephen Curry umukinnyi w’ikirangirire muri Basketball by’umwihariko muri NBA mu ikipe ya Golden State Warriors ari mu biruhuko mu gihugu cya Kenya, akaba yagaragaye aryoshya mu cyanya gikunzwe cyane muri iki gihugu.
Stephen Curry 33 avuka muri leta ya Ohio mu gace ka Akron akaba akina ava inyuma (Point Guard) muri Golden State Warriors.
Amafoto ari gucicikana mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga i Nairobi muri Kenya arerekana uyu mukinnyi ari muri imwe muri parike zo muri Kenya atembera, aruhuke n’inshuti ze mu gihe umwaka w’imikino muri NBA washyizweho akadomo bityo abakinnyi batari mu mikino Olempike bakaba bari mu bice bitandukanye by’isi baruhuka.
Stephen Curry ari kuruhuka mu gihugu cya Kenya