Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Indi kipe mu Rwanda yahagaritse Umutoza nyuma yo kunyagirwa ibitego byavuzweho byinshi

radiotv10by radiotv10
28/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Indi kipe mu Rwanda yahagaritse Umutoza nyuma yo kunyagirwa ibitego byavuzweho byinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rutsiro FC bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo umutoza wayo, Gatera Musa ndetse n’umunyezamu Mutemere Monzobo, nyuma yuko iyi kipe inyagiwe na APR FC ibitego 5-0.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Rutsiro FC kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025, bumenyesha abakunzi b’iyi kipe n’ab’umupira w’amaguru muri rusange.

Rutsiro FC ivuga ko “Yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo Mutemele Monzobo Arnold mu gihe gisigaye cya shampiyona 2024-2025.”

Ubuyobozi bwa Rutsiro FC bukomeza bugira buti “Iki cyemezo gifashwe nyuma y’umusaruro nkene aba bombi bagaragaje ku mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 25 wahuje Rutsiro na APR FC tariki ya 26/04/2025 kuri Stade Umuganda.”

Nyuma y’ihagarikwa ry’umutoza Gatera Musa, iyi kipe ya Rutsiro FC iraba itozwa n’Umutoza Wungirije Rubangura Omar, uzayitoza mu mikino isigaye ya Shampiyona.

Ikipe ya Rutsiro FC yanyagiwe na APR FC ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona, aho iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yari iriho ihatanira kwisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, ndetse birayihira kuko uwo munsi wakiniweho ku wa Gatandatu tariki 26 Mata yawurayeho ariko nyuma y’amasaha macye iwuhagurutswaho na mucyeba wayo Rayon Sports nyuma yo gutsinda Etincelles ibitego 2-1.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 11 =

Previous Post

Ibikekwa ku myobo idasanzwe iteye nk’indake yatahuwe mu isambu y’umuturage muri Nyagatare

Next Post

Ibyavuzwe ku muvugabutumwa ukunzwe mu Rwanda Past.Julienne bikazamura impaka byinjiwemo n’inzego

Related Posts

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

by radiotv10
21/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere mu mateka yashyize hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu...

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

by radiotv10
20/11/2025
0

Ibihembo by'abahize abandi mu mupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n'ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko...

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

by radiotv10
20/11/2025
0

Mu gihugu cya Kenya haratangira Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, aho u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 23 bari mu byiciro umunani. Abakinnyi...

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

IZIHERUKA

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe
Uncategorized

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

by radiotv10
25/11/2025
0

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

25/11/2025
Rwanda’s Visa-Free Leap: How Removing Barriers for All African Nationals Is Powering Trade and Economic Growth

Rwanda’s Visa-Free Leap: How Removing Barriers for All African Nationals Is Powering Trade and Economic Growth

25/11/2025
Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

24/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyavuzwe ku muvugabutumwa ukunzwe mu Rwanda Past.Julienne bikazamura impaka byinjiwemo n’inzego

Ibyavuzwe ku muvugabutumwa ukunzwe mu Rwanda Past.Julienne bikazamura impaka byinjiwemo n’inzego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Rwanda’s Visa-Free Leap: How Removing Barriers for All African Nationals Is Powering Trade and Economic Growth

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.