Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inzego zahagurukiye gushakisha Yves Mutabazi waburiwe irengero muri Leta z’Abarabu

radiotv10by radiotv10
24/01/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Inzego zahagurukiye gushakisha Yves Mutabazi waburiwe irengero muri Leta z’Abarabu
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iratangaza ko iri gufatanya n’inzego z’iki Gihugu mu gushakisha Umunyarwanda Yves Mutabazi usanzwe ari umukinnyi wa Volleyball aho akinira imwe mu makipe yo muri iki Gihugu.

Amakuru yo kuburirwa irengero kwa Yves Mutabazi yamenyekanye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, gusa mbere yaho yari yatanze ubutumwa butabaza avuga ko ashaka gusubizwa mu Gihugu cye.

Amashusho yafashwe agaragaza ko aho yafatiwe aho yari atuye habanje kubera imirwano mbere y’uko ajyanwa n’abantu bataramenyekana.

Umukozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Peter Muyombano yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA ko aya makuru bayakiriye ndetse ko bari gukorana n’inzego zibishinzwe muri iki Gihugu kugira ngo bashakishe uyu Munyarwanda.

Peter Muyombano yagize ati “Ambasade yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha. Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha.”

Yves Mutabazi usanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, yari aherutse kuvunyisha avuga ko umutekano we utameze neza ndetse asaba ko yafashwa gutaha aho yanabisabye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − six =

Previous Post

Pasiteri wo muri ADEPR yapfuye ari mu gikorwa cy’ivugabutumwa

Next Post

Burkina Faso: Igisirikare cyataye muri yombi Perezida Roch Kabore

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Burkina Faso: Igisirikare cyataye muri yombi Perezida Roch Kabore

Burkina Faso: Igisirikare cyataye muri yombi Perezida Roch Kabore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.