Kirehe: Haribazwa uwakoreye ubugome ndengakamere inka z’abaturage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro, batema inka zirindwi z’abaturage batatu bo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, bateye urujijo abaturage binjiye mu ihurizo ryo kwibaza ababikoze n’icyabibateye.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu ijoro rishyira ejo hashize tariki 03 Ukwakira 2023, mu Mudugudu wa Nyagitongo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mushikiri.

Izindi Nkuru

Aba baturage batatu batemewe inka, barimo umwe watemewe enye ari we Kabera Fidel, uwatemewe ebyiri ari we Ntamuhanga Emmanuel, ndetse na Ngendahimana batemeye inka imwe.

Ibi kandi byatumye kuri uyu wa Kabiri, hakorwa Inteko n’abaturage, yibanze ku guhumuriza abaturage bo muri aka gace kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bwakorewe amatungo ya bagenzi babo.

Kabera Fidel watemewe inka enye, avuga ko yabyutse mu gitondo cya kare agiye guha inka ze ubwatsi, asanga bazitemye zitabasha guhaguruka, agwa mu kantu.

Ati “Ibyo twakorewe ni ubugome ndengakamere, kuko inka zitemwe ni zo zaduhaga ifumbire, ndetse abana bacu bakanywa amata tukanagurisha amata tukabasha kurihirira abana bacu ishuri.”

Ntamuhanga Emmanuel we watemewe inka ebyiri, avuga ko imwe yahakaga, kandi ko yatemwe cyane, ku buryo itari kubaho.

Ati “Bayitemye ibitsi ku buryo itabashaga no kugenda. Ubu twamaze no kuyibaga. Turi mu gahinda kubera ibyatubayeho, ababikoze babikoranye ubugome ndengakamere kuko abo batemeye inka twari abantu b’abanyamahoro nta muntu twari dufitanye ikibazo.”

Inzego z’ibanze ndetse n’urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, zahise zitangira iperereza, kugira ngo hamenyekane abakoze iki gikorwa, babiryozwe.

Amakuru ava mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko iki gikorwa cyakozwe n’abashobora kuba ari abajura baherutse guteshwa ubwo bazaga kwiba, ku buryo bari baje kwihimura.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru