Thursday, April 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

M23 yagaragaje aho ihagaze ku myanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC

radiotv10by radiotv10
22/06/2022
in MU RWANDA
0
M23 yagaragaje aho ihagaze ku myanzuro y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ku myanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateranye muri iki cyumweru ikanzura ko imitwe yose iri mu Burasirazuba bwa DRC iva mu birindiro iri kugenzura.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yateranye ku wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, yafatiwemo imyanzuro itandukanye igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, harimo usaba ubutegetsi bwa DRC guhagarika imvugo rutwitsi zikomeje kugaragaza urwango ruri kugirirwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ndetse n’imvugo mbi zituka u Rwanda n’Abanyarwanda.

Itangazo rya M23 ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, ryagarutse ku mwanzuro wavuze kuri iyi ngingo y’imvugo n’imbwirwaruhame z’urwango, aho uyu mutwe wavuze ko wishimiye uyu mwanzuro.

Iri tangazro ritangira rivuga ko M23 yishimiye intambwe ikomeje guterwa n’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC mu kugana ku muti w’ibibazo biri kubyara amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rigakomeza rigira riti “M23 irashimira abakuru b’Ibihugu ku bwo guhamagarira ihagarikwa ry’mbwirwaruhame z’urwango, imvugo zikomeretsa ziganisha kuri Jenoside ndetse n’imbwirwaruhame za politiki zenyegeza ihohotera. Izo mvugo zuzuye ingengabitekerezo isenya zikwiye gucibwa intege n’impande zose ndetse ubutegetsi bwa Congo bukwiye gushishikariza gushyira hamwe mu kuzana ituze mu karere.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, rikomeza risaba abanyepolitiki ndetse n’abaturage bo muri Congo bakomeje gukwirakwiza izo mvugo z’urwango n’ivangura ari zo zikomeje gutuma habaho ibikorwa by’ubwicanyi buri gukorerwa bamwe mu baturage ba Congo kubera uko basa ndetse n’ubwoko bwabo.

Riti “Tubabajwe cyane n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gufata intera mu Gihugu cyacu ari na byo M23 yakomeje kurwanya no guhagarika burundu.”

Iri tangazo rya M23 risoza rivuga ko uyu mutwe ugihagaze ku nzira y’amahoro yo kurangiza ibibazo ndetse uboneraho gutangaza ko abaturage bari bahunze Umujyi wa Bunagana uri mu maboko yawo, batangiye gutahuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nine =

Previous Post

Minisitiri Gatabazi yavuze ku Badepite b’u Bwongereza basuye Ingabire Victoire iwe mu rugo

Next Post

IFOTO: Umugaba Mukuru wa RDF, uwa FARDC n’abandi bo muri EAC bahuriye mu nama

Related Posts

Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

by radiotv10
22/04/2026
0

Uwari umukozi wa WASAC mu Karere ka Rubavu waherukaga kugaragara mu cyumweru gishize, yasanzwe mu nzu yabagamo mu Murenge wa...

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

by radiotv10
22/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko iperereza ku rupfu rw'umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye uherutse gusangwa mu muferege yapfuye mu...

Ibigo bya Leta mu Rwanda byategetswe umubare w’imodoka z’amashanyari ugomba kuba mu zo bigura

Ibigo bya Leta mu Rwanda byategetswe umubare w’imodoka z’amashanyari ugomba kuba mu zo bigura

by radiotv10
22/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yategetse ibigo bya Leta ko mu modoka bigura hagomba kubamo nibura izingana...

How to make your business earn more money and grow fast

How to make your business earn more money and grow fast

by radiotv10
22/04/2026
0

Making a profit in business feels good but what you do next with that money is what truly determines your...

Hatangajwe za Miliyari Leta imaze kwigomwa mu guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Lisansi

Rwandans advised on how to respond to the global challenge of rising fuel prices, which may continue

by radiotv10
21/04/2026
0

The State Minister in the Ministry of Infrastructure, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, has said that shortages of essential goods...

IZIHERUKA

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wapfuye nyuma y’igitero cyo muri Liban
AMAHANGA

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wapfuye nyuma y’igitero cyo muri Liban

by radiotv10
22/04/2026
0

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

22/04/2026
Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

22/04/2026
Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

22/04/2026
Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

22/04/2026
Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo

Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo

22/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Umugaba Mukuru wa RDF, uwa FARDC n’abandi bo muri EAC bahuriye mu nama

IFOTO: Umugaba Mukuru wa RDF, uwa FARDC n’abandi bo muri EAC bahuriye mu nama

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wapfuye nyuma y’igitero cyo muri Liban

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.