Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye- Minisitiri w’Umuco mu bashenguwe n’urupfu rwa Buravan na Yanga

radiotv10by radiotv10
18/08/2022
in IMYIDAGADURO
0
Mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye- Minisitiri w’Umuco mu bashenguwe n’urupfu rwa Buravan na Yanga
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yababajwe n’urupfu rw’Umuhanzi Yvan Buravan na Nkusi Thomas [Yanga] wamenyekanye mu Gasobanuye.

Tariki 17 Kanama 2022, ni umunsi utazibagirana mu mateka y’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, wabaye uw’agahinda kubera itabaruka ry’abantu babiri bari bafite izina rizwi cyane.

Mu masaha y’igicukuru ahagana saa saba z’ijoro kuri uyu munsi tariki 17 Kanama, ni bwo inkuru y’incamugongo yageze mu matwi ya benshi ko umuhanzi Yvan Buravan wari umaze iminsi arwaye, yitabye Imana.

Ni ijoro ryabaye ribi kuri benshi aka wa mugani ngo “nibara uwariraye” kuko mu basanzwe baziranye n’uyu muhanzi, abagohetse muri iri joro ari mbarwa.

Ubwo bari bakomeje kwegekwa n’agahinda kubera kubura umuhanzi Buravan, mu masaha ya nyuma ya saa sita, byabaye nka wa Munyarwanda wagize ati “Agahinda gashira akandi ari ibagara” manze indi nkuru y’incamugongo yongeye gutaha i Rwanda ko Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanaga, na we yitabye Imana aho we yatabarukiye muri Afurika y’Epfo.

Abari bakomeze kwihanganisha umuryango wa Buran, bahise batangira kongeramo n’umuryango wa Yanga.

Kuva ku bafana, abahanzi, abanyamakuru, abakinnyi ba film, abanyapolitiki, abaminisitiri kugeza kuri Ba Ambasaderi ndetse n’ibigo mpuzamahanga n’ibitangazamakuru mpuzamaganga, bose bakomeje kugaragaza agahinda k’itabaruka ry’aba banyarwanda bari bafite izina rikomeye.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi unayobora Minisiteri ifite mu nshingano uruganda rw’imyidagaduro, na we ari mu bashenguwe n’urupfu rw’aba Banyarwanda.

Mu butumwa yanyuijije kuri Twitter, yagize ati “Mbega umubabaro! Burabyo Yvan (BURAVAN) na NKUSI Thomas (Yanga) mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye.”

Yakomeje agira ati “Tubashimiye umusanzu wanyu mu kubaka Igihugu cyacu no gutuma Abanyarwanda bishima. Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco yasabiye Buravan na Yanga kuruhukira mu mahoro

Hon Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ushinzwe umuco, wari unamaze n’igihe atagira ubutumwa anyuza kuri Twitter, na we yagaragaje agahinda k’itabaruka rya Buravan.

Yagize ati “Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney na we yagize ati “Ruhukira mu mahoro muvandimwe Buravan. Ugiye kare cyane. Dutakaje Intwari muri Muzika.”

Ambasaderi Willy Nyamitwe uhagarariye u Burundi mu Bihugu binyuranye birimo Ethiopia na Chad na we mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Mbabajwe cyane n’itabaruka rya Yvan Buravan umwe mu bahanzi beza bo mu Rwanda uzakumburwa. Umutima wanjye wifatanyije n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe cy’akababaro.”

Ku mbuga nkoranyambaga kandi, abantu mu ngeri zitandukanye bakomeje gusabira aba bantu bombi kuruhukira mu mahoro kandi banihanganisha imiryango yabo.

Nyakwigendera Buravan Imana imwakire mu bayo
Yanga yamenyekanye cyane mu gusobanura film

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Mu muziki akunda Vestine&Dorcas, muri ruhago afana Real Madrid,…-Ibiteye amatsiko kuri Guverineri Kayitesi

Next Post

Musanze: Ikamyo iravugwaho guteza impanuka yakomerekeyemo abana 2 ikikomereza ikagarurwa n’imodoka ya RDF

Related Posts

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
15/09/2025
0

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura...

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

by radiotv10
10/09/2025
0

Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Ikamyo iravugwaho guteza impanuka yakomerekeyemo abana 2 ikikomereza ikagarurwa n’imodoka ya RDF

Musanze: Ikamyo iravugwaho guteza impanuka yakomerekeyemo abana 2 ikikomereza ikagarurwa n’imodoka ya RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.