Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye- Minisitiri w’Umuco mu bashenguwe n’urupfu rwa Buravan na Yanga

radiotv10by radiotv10
18/08/2022
in IMYIDAGADURO
0
Mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye- Minisitiri w’Umuco mu bashenguwe n’urupfu rwa Buravan na Yanga
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yababajwe n’urupfu rw’Umuhanzi Yvan Buravan na Nkusi Thomas [Yanga] wamenyekanye mu Gasobanuye.

Tariki 17 Kanama 2022, ni umunsi utazibagirana mu mateka y’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, wabaye uw’agahinda kubera itabaruka ry’abantu babiri bari bafite izina rizwi cyane.

Mu masaha y’igicukuru ahagana saa saba z’ijoro kuri uyu munsi tariki 17 Kanama, ni bwo inkuru y’incamugongo yageze mu matwi ya benshi ko umuhanzi Yvan Buravan wari umaze iminsi arwaye, yitabye Imana.

Ni ijoro ryabaye ribi kuri benshi aka wa mugani ngo “nibara uwariraye” kuko mu basanzwe baziranye n’uyu muhanzi, abagohetse muri iri joro ari mbarwa.

Ubwo bari bakomeje kwegekwa n’agahinda kubera kubura umuhanzi Buravan, mu masaha ya nyuma ya saa sita, byabaye nka wa Munyarwanda wagize ati “Agahinda gashira akandi ari ibagara” manze indi nkuru y’incamugongo yongeye gutaha i Rwanda ko Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanaga, na we yitabye Imana aho we yatabarukiye muri Afurika y’Epfo.

Abari bakomeze kwihanganisha umuryango wa Buran, bahise batangira kongeramo n’umuryango wa Yanga.

Kuva ku bafana, abahanzi, abanyamakuru, abakinnyi ba film, abanyapolitiki, abaminisitiri kugeza kuri Ba Ambasaderi ndetse n’ibigo mpuzamahanga n’ibitangazamakuru mpuzamaganga, bose bakomeje kugaragaza agahinda k’itabaruka ry’aba banyarwanda bari bafite izina rikomeye.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi unayobora Minisiteri ifite mu nshingano uruganda rw’imyidagaduro, na we ari mu bashenguwe n’urupfu rw’aba Banyarwanda.

Mu butumwa yanyuijije kuri Twitter, yagize ati “Mbega umubabaro! Burabyo Yvan (BURAVAN) na NKUSI Thomas (Yanga) mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye.”

Yakomeje agira ati “Tubashimiye umusanzu wanyu mu kubaka Igihugu cyacu no gutuma Abanyarwanda bishima. Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco yasabiye Buravan na Yanga kuruhukira mu mahoro

Hon Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ushinzwe umuco, wari unamaze n’igihe atagira ubutumwa anyuza kuri Twitter, na we yagaragaje agahinda k’itabaruka rya Buravan.

Yagize ati “Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney na we yagize ati “Ruhukira mu mahoro muvandimwe Buravan. Ugiye kare cyane. Dutakaje Intwari muri Muzika.”

Ambasaderi Willy Nyamitwe uhagarariye u Burundi mu Bihugu binyuranye birimo Ethiopia na Chad na we mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Mbabajwe cyane n’itabaruka rya Yvan Buravan umwe mu bahanzi beza bo mu Rwanda uzakumburwa. Umutima wanjye wifatanyije n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe cy’akababaro.”

Ku mbuga nkoranyambaga kandi, abantu mu ngeri zitandukanye bakomeje gusabira aba bantu bombi kuruhukira mu mahoro kandi banihanganisha imiryango yabo.

Nyakwigendera Buravan Imana imwakire mu bayo
Yanga yamenyekanye cyane mu gusobanura film

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 2 =

Previous Post

Mu muziki akunda Vestine&Dorcas, muri ruhago afana Real Madrid,…-Ibiteye amatsiko kuri Guverineri Kayitesi

Next Post

Musanze: Ikamyo iravugwaho guteza impanuka yakomerekeyemo abana 2 ikikomereza ikagarurwa n’imodoka ya RDF

Related Posts

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

by radiotv10
26/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko akurikije uko yabonye Israel Mbonyi yataramiye abantu, uyu muhanzi arenze kuba...

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

by radiotv10
24/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko ruhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie kubihagarika, yemeza ko kuri...

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’ wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, ubura amezi ane ngo akirangize, yasezeranyije...

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Ikamyo iravugwaho guteza impanuka yakomerekeyemo abana 2 ikikomereza ikagarurwa n’imodoka ya RDF

Musanze: Ikamyo iravugwaho guteza impanuka yakomerekeyemo abana 2 ikikomereza ikagarurwa n’imodoka ya RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.