Nyanza: Icyatumye abanyeshuri barenga 15 birukanirwa icyarimwe cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishuri ryo mu Karere ka Nyanza, ryirukanye mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abanyeshuri 17 biga mu mwaka wa gatandatu kubera amakosa bakoze hamwe n’abandi benshi ariko bo bakagaragaza imyitwarire yanenzwe, bakoherezwa iwabo ngo bajye kwitekerezaho.

Iri shuri ryitiriwe Ubutatu Butagatifu Nyanza (Sainte Trinite Nyanza TSS) ryigisha imyuga n’Ubumenyi-ngiro ni iryo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Izindi Nkuru

Aba banyeshuri birukanywe nyuma y’umukwabu wakozwe n’ubuyobozi bw’iri shuri wo gusaka abanyeshuri bafite imyenda itemewe ndetse n’ibindi bikoresho bitemewe gutungirwa ku ishuri nka Telefone.

Iki gikorwa cyakorewe mu macumbi y’abanyeshuri, cyasize hafashwe abanyeshuri 75 bari bafite ibikoresho bitemewe ku Ishuri.

Bamwe muri aba bafashwe, bemeye gutanga ibyo bafatanywe, ariko abagera kuri 17 barinangira, ari na byo byatumye ubuyobozi bw’Ishuri bufata icyemezo cyo kubohereza mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ngo bajye kwitekerezaho.

Bamwe muri aba banyeshuri boherejwe mu miryango yabo, barimo n’abasagariye abayobozi bari muri iki gikorwa cyo kubasaka, bashaka kubakubita.

Ihagarikwa ry’aba banyeshuri ryanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, wavuze ko aba banyeshuri birukaniwe gusuzugura ubuyobozi bwa ririya shuri bakanga gutanga ibyo bafatanywe.

Yagize ati “Abafatanwe ibikoresho bitemewe ni mirongo irindwi na batanu (75), ariko cumi na barindwi (17) muri bo ni bo birukanywe bazira kutemera gutanga ibyo bikoresho.”

Meya Ntazinda Erasme avuga ko ubuyobozi bw’iri shuri butari bwigeze butanga amakuru kuri iki gikorwa bwakoze no kuba bwirukanye aba banyeshuri, bityo ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugiye kubikurikirana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru