Tuesday, April 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Tugomba kwigira ku makosa y’ahahise- António Guterres

radiotv10by radiotv10
07/04/2026
in MU RWANDA
0
Jenoside yashoboraga gukumirwa- António Guterres yanenze amahanga yetereranye Abatutsi bakicwa arebera

Antonio Guterres

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatangaje ko mu gihe Isi yose yifatanyije ku munsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abantu bakwiye kwigira ku makosa y’ahahise, bamagana urwango n’imvugo zihembera ivangura.

António Guterres yabitangaje mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata 2026, aho u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatusi, hanatangizwa icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka.

Mu butumwa bwe, António Guterres yavuze ko “Ku munsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, turunamira abayizize, tunaha icyubahiro abayirokotse.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yakomeje agaragaza ko Isi ikwiye kwigira kuri aya mateka ashaririye yatwaye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga arebera.

Ati “Dukwiye kwigira ku makosa y’ahahise, turengera ikiremwamuntu, twamagana urwangano, amagambo mabi n’ashishikariza abantu kwishora mu bikorwa by’urugomo.”

António Guterres yakomeje avuga ko umuryango mpuzamahanga watsinzwe, bikwiye kuwutera ikimwaro kandi ugakura amasomo kuri ibi byawuranze bitari bikwiye.

Ati “Turibuka duciye bugufi kandi mu isoni nyinshi, uko umuryango mpuzamahanga utahaye agaciro ugutabaza kwabayeho, ntugire icyo ukora ngo urengere ubuzima.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko kwibuka bidahagije, ahubwo ko bigomba no kujyana no kwigira kuri aya makosa yakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Kwibuka32: Bimwe mu byabaye ku ya 07/04/1994…Hashyizweho bariyeri, Abatutsi batangira guhigwa no kwicwa

Related Posts

by radiotv10
07/04/2026
0

Imyaka 32 irashize habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe. Ababaye muri aya mateka ashaririye babyibuka nk’ibyabaye ejo hashize...

The Past We Carry, The Future We Build

The Past We Carry, The Future We Build

by radiotv10
07/04/2026
0

Every year, as Rwanda enters the commemoration period of the 1994 Genocide against the Tutsi, the country pauses. This year...

Kigali Paramount Hotel Celebrates Four-Star Rating from RDB

Kigali Paramount Hotel Celebrates Four-Star Rating from RDB

by radiotv10
06/04/2026
0

Kigali Paramount Hotel, located in Kicukiro District in Kigali City, has received a four-star rating from the Rwanda Development Board...

Haravugwa Abapadiri babiri mu Rwanda batawe muri yombi kuri Pasika

Haravugwa Abapadiri babiri mu Rwanda batawe muri yombi kuri Pasika

by radiotv10
06/04/2026
0

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakayaga mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, na mugenzi we wo muri Paruwasi...

Bavuze icyo bifuza cyatuma basezerera guhinga mu buryo bwa gakondo

Bavuze icyo bifuza cyatuma basezerera guhinga mu buryo bwa gakondo

by radiotv10
06/04/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero, bavuga ko bagikora ubuhinzi bwa gakondo kubera...

IZIHERUKA

Jenoside yashoboraga gukumirwa- António Guterres yanenze amahanga yetereranye Abatutsi bakicwa arebera
MU RWANDA

Tugomba kwigira ku makosa y’ahahise- António Guterres

by radiotv10
07/04/2026
0

Kwibuka32: Bimwe mu byabaye ku ya 07/04/1994…Hashyizweho bariyeri, Abatutsi batangira guhigwa no kwicwa

Kwibuka32: Bimwe mu byabaye ku ya 07/04/1994…Hashyizweho bariyeri, Abatutsi batangira guhigwa no kwicwa

07/04/2026
The Past We Carry, The Future We Build

The Past We Carry, The Future We Build

07/04/2026
Icyo Tshisekedi yasabye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ubwo yabashyikiriza imodoka z’akataraboneka nk’ishimwe

Icyo Tshisekedi yasabye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ubwo yabashyikiriza imodoka z’akataraboneka nk’ishimwe

06/04/2026
Kigali Paramount Hotel Celebrates Four-Star Rating from RDB

Kigali Paramount Hotel Celebrates Four-Star Rating from RDB

06/04/2026
Haravugwa Abapadiri babiri mu Rwanda batawe muri yombi kuri Pasika

Haravugwa Abapadiri babiri mu Rwanda batawe muri yombi kuri Pasika

06/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Tugomba kwigira ku makosa y’ahahise- António Guterres

Kwibuka32: Bimwe mu byabaye ku ya 07/04/1994…Hashyizweho bariyeri, Abatutsi batangira guhigwa no kwicwa

The Past We Carry, The Future We Build

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.