• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana

radiotv10by radiotv10
27/01/2022
in Uncategorized
0
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bwagejeje mukase wa Akeza Elsie Rutiyomba ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, bwasobanuye uko hakozwe umugambi ukekwa kuri uyu mubyeyi mu gihe we abihakana akavuga ko yari asanzwe amukunda.

Ubushinjacyaha bwagejeje Marie Chantal Mukanzabarushimana imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumusabira gufungwa by’agateganyo, bwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma bukeka ko yakoze iki cyaha.

Muri izo mpamvu, harimo ubuhamya bw’abatangabuhamya baturanye n’urugo rwapfiriyemo Akeza Elsie Rutiyomba bavuze ko uyu mubyeyi yatumye umukozi w’umurugo ahantu kure agamije gushyira mu bikorwa umugambi we.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yatumye umukozi amagi y’amanyarwanda kugira ngo ajye kuyashaka kure ubundi ngo atinde kugira ngo ashyire mu bikorwa uwo mugambi ntawundi muntu uhari.

Umukozi ngo yagarutse nyuma y’isaha yose ariko akinjira mu rugo abisikana na Mukanzabarushimana ariko umukozi ahita atangira guhoza umwana w’uyu mugore ukiri muto wari kurira kuko umubyeyi we yari agiye.

Ubushinjacyaha buvuga ko umukozi yagiye gushaka amazi yo koza uwo mwana ajya kuyareba mu kidomoro ahita asangamo nyakwigendera Akeza yarohamye, ako kanya umukozi ahita ahamagara nyirabuja na sebuja.

Ubushinjacyaha buvuga ko bitumvikana uburyo uyu mwana wari uzi ubwenge yari kwicurika muri icyo kidomoro kandi gifite umunwa muto dore ko ngo atari asanzwe anakubagana.

Mu iperereza ry’ibanze, Ubushinjacyaha buvuga ko inkweto za nyakwigendera zasanzwe imbere y’icyumba cya mukase.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari umutangabuhamya wavuze ko Mukanzabarushimana atishimira umubano uri hagati y’umugabo we na nyina wa Akeza ku buryo byanatumye yanga uyu mwana wamaze kwitaba Imana.

Mukanzabarushimana wisobanuye ku byo kohereza umukozi kujya guhaha ahantu kugira ngo atinde, yavugze nyakwigendera yaramutse yanze kurya bigatuma ahitamo gutuma umukozi ibiryo bidasanzwe nk’amagi y’amanyarwanda n’ibisuguti kugira ngo barebe ko yakwikora ku munwa.

Naho ngo ibyo kuva mu rugo mu gihe umukozi yari akihagera, Mukanzabarushimana yavuze ko yari afite gahunda yo kujya kwivuza ndetse ko n’umugabo we [se wa Akeza] yari ayizi, avuga ko yasohotse mu rugo asize Akeza mu cyumba cye.

Yavuze ko ubwo yari ari gusohoka avugana n’umukozi, Akeza we yari mu cyumba agahita ajya gutega moto akerecyeza ku ivuriro rizwi nko kwa Nyirinkwaya.

Gusa ngo ubwo yari kwa muganga yibutse ko hari umuntu bari bafitanye gahunda yo kumuzanira amafaranga mu rugo, akaza guhamagara umukozi inshuro eshatu ashaka kubimumenyesha ariko ntiyitaba telephone.

Ngo byatumye ahamagara umuturanyi wakundaga kuza mu rugo kugira ngo ajye kumurebera umukozi ubundi bavugane.

Yavuze ko nyuma yahamagawe n’umukozi amubwira ko Akeza yabuze, na we agahita abimenyesha umugabo we ariko nyuma umukozi akongera kumuhamagara amubwira ko asanze Akeza mu kidomoro cy’amazi yarohamye agahita amusaba kumukuramo akamwambika kugira ngo bahite bamujyana kwa muganga.

Yavuze ko yahise ashaka imodoka imutwara akagenda avugana n’umugabo we ngo bahahurire ageze mu rugo ahasanga abagabo babiri atazi ndetse n’umugabo we aza kuza nyuma.

Urukiko rwabajije Mukanzabarushimana icyo atekereza cyaba cyaragejeje Akeza mu kidomoro, avuga ko na we yabyibajije gusa ngo yarakubaganaga.

Uyu Mukanzabarushimana yahakanye ibyo kuba yarangaga uyu mwana yari abereye mukase kuko yashakanye na se abizi ko yamubyaye ndetse ko nubwo yapfuye ahamaze iminsi itatu ariko ubusanzwe ngo yakundaga kuhaza.

Uregwa ndetse n’umwuganira mu mategeko basabye ko arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.

Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza rw’ifunga ry’agateganyo, rwanzura ko ruzasomwa umwanzuro warwo tariki 02 Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Kicukiro: Imodoka yari mu muhanda igenda yahiye irakongoka abantu bayoberwa ibibaye

Next Post

KNC atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona ati “Uyu ni umwanda”

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
KNC atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona ati “Uyu ni umwanda”

KNC atangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona ati “Uyu ni umwanda”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.