Guverinoma y’u Bubiligi iratangaza ko ku munsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari n’umunsi wo kunamira no guha icyubahiro abayizize, n’abagize ubutwari bwo kuyirwanya.
Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi kuri uyu munsi wo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo, yavuze ko kuri iyi tariki, ari umunsi Isi yose yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize iti “Uyu munsi tariki 07 Mata, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda. Kuri uyu munsi wo Kwibuka, turaha icyubahiro abazize aya mahano ndetse n’abagize ubutwari bwo kuyirwanya.”

Guverinoma y’u Bubiligi isanzwe yifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka.
Mu bihe binyuranye Charles Michel wari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, yagiye aza mu Rwanda kwifatanya na rwo mu gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mwaka wa 2019 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Charles Michel yari mu banyacyubahiro baje kwifatanya n’u Rwanda mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo.
Muri 2024, uyu Mubiligi yaje mu Rwanda nka Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yitabiriye Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijambo yavuze icyo gihe, yasabye imbabazi mu izina ry’Umuryango Mpuzamahanga, urimo n’Ibihugu bigize uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Charles Michel yagize ati “Uyu munsi mpagaze imbere yanyu, nciye bugufi. Ndi Umubiligi; ndi Umunyaburayi, kandi nzi umwenda Umugabane wanjye w’u Burayi ufitiye Umugabane wanyu Wa Afurika. Nzi amateka hamwe n’imizi yayo, n’uburemere bwayo; nzi amateka kandi hamwe n’ikimwaro cyayo, nzi uburyozwe, nzi n’uruhare rwacu, kandi ni na yo mpamvu guverinoma y’Ububiligi, mu mwaka wa 2000, yasabye imbabazi.”
Charles Michel kandi yagiye ashima ubutwari bwaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba bararenze amateka ashaririye banyuzemo, bakemera kubaho kandi bakabana n’abayibakoreye, bakagira uruhare rukomeye mu iterambere u Rwanda rwakomeje kugeraho.
RADIOTV10







