AMAFOTO: Weekend y’umunezero n’ubuzima bwiza i Kigali, abayituye bahuriye muri siporo ya nijoro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bahuriye muri siporo idasanzwe yabaye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.

Iyi siporo izwi nka Kigali Night Run, isanzwe iba gacye ariko ikitabirwa n’Abanyakigali benshi baba bashaka guhurira muri iyi myitozo ngororamubiri bakanaganira.

Izindi Nkuru

Ni siporo yateguwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali ndetse na sosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga ya MTN-Rwanda inayoboye mu gutanga izi serivisi zifasha abaturarwanda gushyikirana.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ari mu bitabiriye isi siporo yahuriyemo abantu benshi baturutse ku nyubako ya Kigali Heights berecyeza ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro ku Kimuhurura, ubundi bakora imyitozi ngororamubiri yo kurambura ingingo.

Abitabiriye isi siporo bari mu ngeri zitandukanye, yaba abakuze, urubyiruko ndetse n’abana, bagaragazaga akanyamuneza kadasanzwe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashimiye abatuye uyu mujyi uburyo bitabiriye iki gikorwa.

Mu butumwa bwabwo, bwagize buti “Iyi siporo rusange ya ninjoro yitabiriwe kandi ibyishimo ni byose ku basanzwe bayitabira n’abaje bwa mbere. Dukore Siporo, tugire ubuzima bwiza.”

Bamwe mu bayitabiriye na bo bagiye basangiza abandi amafoto bari muri iyi siporo, bagaragaza akanyamuneza batewe no kwitabira iki gikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru