RADIOTV10
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • AMAHANGA
    • IMIBEREHO MYIZA
    • POLITIKI
    • UBUKUNGU
  • SIPORO
    • FOOTBALL
    • CYCLING
    • VOLLEYBALL
  • IMYIDAGADURO
    • IBYAMAMARE
    • MUZIKA
    • SINEMA
    • UBUKERARUGENDO
    • UMUCO
  • CHANNELS
    • RADIO 10
    • TV 10
    • TV10 ENTERTAINMENT
  • SERVICES
    • ADVERTISEMENT
    • LIVE TRANSMISSION
    • A/V PRODUCTION
    • CONTENT BROADCASTING
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • AMAHANGA
    • IMIBEREHO MYIZA
    • POLITIKI
    • UBUKUNGU
  • SIPORO
    • FOOTBALL
    • CYCLING
    • VOLLEYBALL
  • IMYIDAGADURO
    • IBYAMAMARE
    • MUZIKA
    • SINEMA
    • UBUKERARUGENDO
    • UMUCO
  • CHANNELS
    • RADIO 10
    • TV 10
    • TV10 ENTERTAINMENT
  • SERVICES
    • ADVERTISEMENT
    • LIVE TRANSMISSION
    • A/V PRODUCTION
    • CONTENT BROADCASTING
RADIO10 LIVE
TV10 LIVE
  NEWS UPDATES
Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo 20/05/2022
Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi 20/05/2022
Rusizi: Yanze ko umugabo we ashyingurwa kuko umugozi yiyahurishije wabuze 20/05/2022
Amavubi: Kwizera Olivier arahamagawe, Haruna na Jacques Tuyisenge basigaye 20/05/2022
RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda 20/05/2022
Next
Prev

Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yakoze benshi ku mutima

EditorbyEditor
14/05/2022

Amashusho n’ifoto by’umwana w’umukobwa wo mu Mujyi wa Kigali wagaragaye yicaye ku muhanda ari gucuruza imbuto ku gataro ari no gusubiramo amasomo, yazamuye amarangamutima ya benshi, bavuga ko akwiye gufashwa kubera iri shyaka afite.

Iyi foto ndetse n’amashusho y’uyu mwana w’umukobwa, byashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Tito Harerimana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi.

Ubutumwa bwa Tito Harerimana buherekeje iyi foto, bugira buti “Nkibona uyu mwana w’umukobwa nabonye ishyaka, umuhate, umurava, gukunda umurimo, gukunda ishuri, ubwitange, guhatana, ubutsinzi, urukundo, icyizere cy’ejo hazaza; numva ndanezerewe kuko ubu butwari ububona hake, nabonye akwiye ibirenze ibi. Imana ijye iha umugisha uyu muhate.”

Tito Harerimana yabwiye RADIOTV10 ko aya mashusho yayafashe ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo yari mu nzira yigendera i Gikondo hafi y’ahazwi nka Sensinike (Sens Unique), akabona uyu mwana yicaye ku muhanda ari gucuruza agataro ndetse anasubiramo amasomo.

Ati “Nabonye ukuntu ari concentrée [yashyize umutima] cyane ari gusubiramo amasomo, numva binkoze ku mutima, sinzi ukuntu nafashe telefone mufata akavidewo atandeba, ndagenda.”

Tito Harerimana yakomeje avuga ko nubwo yakomeje akagenda, yageze mu rugo abura amahoro kubera gukomeza gutekereza kuri uyu mwana, akareba icyo yakora kugira ngo uyu mwana afashwe, agafata umwanzuro wo gushakisha iwabo, ubundi ajya kumusura.

Ati “Nageze mu rugo nkomeza kurwana n’umutima kuko nabonaga akwiriye gufashwa, ndavuga nti ‘abantu bose bankurikira kuri twitter, niki nakora kugira ngo afashwe?”

Tito Harerimana ukurikirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 34 kuri Twitter, avuga ko yahise yiyemeza gushyira aya mashusho kuri uru rubuga nkoranyambaga ndetse agashaka n’ubutumwa bwasobanura imbamutima yiyumvagamo kugira ngo arebe ko hari abagiraneza bagira icyo bagira icyo bafasha uyu mwana w’umukobwa.

Yabaririje iwabo barahamurangira, ubundi ajyayo asanga uyu mwana witwa Amina Uwikuzo avukana n’abana batandatu, bafite umubyeyi umwe udafite akazi ahubwo bakaba batunzwe n’amafaranga ava mu bucuruzi bw’imbuto zicuruzwa n’uyu mwana w’umukobwa.

Tito Harerimana avuga ko ubwo yasuraga umuryango w’uyu mwana, yasanze ubayeho mu buzima bugoye dore ko uwo munsi uyu mwana yari yanabuze igishoro cy’uwo munsi.

Umubyeyi w’uyu mwana asanzwe akora akazi ko mu rugo mu baturanyi, akaba ari we urangurira uyu mwana we imbuto ubundi na we akajya kuzicuruza.

Amina Uwikuzo wabwiye Tito Harerimana ko akunda kwiga ku buryo yumva yifuza kugera kure akazabasha gukura umuryango we muri iyi mibereho igoye, yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mburabuturo.

Ubu bucuruzi bwe abukora ku mugoroba saa kumi n’imwe avuye ku masomo ndetse no mu minsi igize impera z’icyumweru akabasha kubona bimwe mu bitunga iwabo ndetse na we ubwe akabasha kugura ikayi n’ikaramu.

Umuryango w’uyu mwana, utuye mu Mudugudu Bwiza, Akagari ka Rwampara, Umurenge Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Nkibona uyu mwana w'umukobwa nabonye ishyaka, umuhate, umurava, gukunda umurimo, gukunda ishuri, ubwitange, guhatana, ubutsinzi, urukundo, icyizere cy'ejo hazaza numva ndanezerewe kuko ubu butwari ububona hake, nabonye akwiye ibirenze ibi🙏 Imana ijye iha umugisha uyu muhate💙 pic.twitter.com/B2DnpoBaTb

— Tito Hare 🕯️ (@harerimana_tito) May 13, 2022

Bamwe mu babonye aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, bakozwe ku mutima na yo, bavuga ko uyu mwana w’umukobwa akwiye gufashwa ndetse bahita batangira kubaza uburyo bamugeraho.

Faith Mbabazi usanzwe akora mu bikorwa byo guteza imbere abari n’abategarugori, yahise abaza ati “Uyu mwana twamubona dute waba wafashe izina rye?”

Ururabo Rose na we yagize ati “Uyu azavamo umuntu ukomeye kuko Imana yishimira abantu bameze gutya. Tito Shaka ukuntu wamuhuza na Aline Gahongayire uko biri kose hari icyo yamufasha.”

Rutakariye na we yagize ati “Imana imubeho pe! Uyu muhate ntuzapfe ubusa.”

Rene Willah na we ati “Mutuye Nyagasani we utanga igeno kugira azamugeze kunzozi ze.”

Amina yafotowe ari gusubiramo amasomo anashakisha imibereho
Tito Harerimana yasuye uyu mwana
Amina ubwo yasurwaga na Tito (Photo/Tito Harerimana)
Afite umubyeyi umwe (Photo/Tito Harerimana)

RADIOTV10

  • Click to share on Twitter (Opens in new window)
  • Click to share on Facebook (Opens in new window)
  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
  • Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
  • Click to share on Telegram (Opens in new window)
  • Click to print (Opens in new window)
  • Click to share on Skype (Opens in new window)
  • Click to email this to a friend (Opens in new window)

Comments 1

  1. Jonathan says:
    7 days ago

    IMANA imufashe pe kuko nabwo biba byoroshye pe.!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Special news

Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo

20/05/2022
AMAKURU

Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi

20/05/2022
Special news

Rusizi: Yanze ko umugabo we ashyingurwa kuko umugozi yiyahurishije wabuze

20/05/2022
AMAKURU

RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda

20/05/2022

Phone: (+250) 078 444 44 44

E-mail: radiotv10rwanda@gmail.com

Tele10 Building, Gishushu , KG 220 ST

  • About Us
  • Services
loading Cancel
Post was not sent - check your email addresses!
Email check failed, please try again
Sorry, your blog cannot share posts by email.