Tuesday, February 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yakoze benshi ku mutima

radiotv10by radiotv10
14/05/2022
in MU RWANDA
1
Umwana ucuruza agataro anasubiramo amasomo yakoze benshi ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Amashusho n’ifoto by’umwana w’umukobwa wo mu Mujyi wa Kigali wagaragaye yicaye ku muhanda ari gucuruza imbuto ku gataro ari no gusubiramo amasomo, yazamuye amarangamutima ya benshi, bavuga ko akwiye gufashwa kubera iri shyaka afite.

Iyi foto ndetse n’amashusho y’uyu mwana w’umukobwa, byashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Tito Harerimana kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi.

Ubutumwa bwa Tito Harerimana buherekeje iyi foto, bugira buti “Nkibona uyu mwana w’umukobwa nabonye ishyaka, umuhate, umurava, gukunda umurimo, gukunda ishuri, ubwitange, guhatana, ubutsinzi, urukundo, icyizere cy’ejo hazaza; numva ndanezerewe kuko ubu butwari ububona hake, nabonye akwiye ibirenze ibi. Imana ijye iha umugisha uyu muhate.”

Tito Harerimana yabwiye RADIOTV10 ko aya mashusho yayafashe ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo yari mu nzira yigendera i Gikondo hafi y’ahazwi nka Sensinike (Sens Unique), akabona uyu mwana yicaye ku muhanda ari gucuruza agataro ndetse anasubiramo amasomo.

Ati “Nabonye ukuntu ari concentrée [yashyize umutima] cyane ari gusubiramo amasomo, numva binkoze ku mutima, sinzi ukuntu nafashe telefone mufata akavidewo atandeba, ndagenda.”

Tito Harerimana yakomeje avuga ko nubwo yakomeje akagenda, yageze mu rugo abura amahoro kubera gukomeza gutekereza kuri uyu mwana, akareba icyo yakora kugira ngo uyu mwana afashwe, agafata umwanzuro wo gushakisha iwabo, ubundi ajya kumusura.

Ati “Nageze mu rugo nkomeza kurwana n’umutima kuko nabonaga akwiriye gufashwa, ndavuga nti ‘abantu bose bankurikira kuri twitter, niki nakora kugira ngo afashwe?”

Tito Harerimana ukurikirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 34 kuri Twitter, avuga ko yahise yiyemeza gushyira aya mashusho kuri uru rubuga nkoranyambaga ndetse agashaka n’ubutumwa bwasobanura imbamutima yiyumvagamo kugira ngo arebe ko hari abagiraneza bagira icyo bagira icyo bafasha uyu mwana w’umukobwa.

Yabaririje iwabo barahamurangira, ubundi ajyayo asanga uyu mwana witwa Amina Uwikuzo avukana n’abana batandatu, bafite umubyeyi umwe udafite akazi ahubwo bakaba batunzwe n’amafaranga ava mu bucuruzi bw’imbuto zicuruzwa n’uyu mwana w’umukobwa.

Tito Harerimana avuga ko ubwo yasuraga umuryango w’uyu mwana, yasanze ubayeho mu buzima bugoye dore ko uwo munsi uyu mwana yari yanabuze igishoro cy’uwo munsi.

Umubyeyi w’uyu mwana asanzwe akora akazi ko mu rugo mu baturanyi, akaba ari we urangurira uyu mwana we imbuto ubundi na we akajya kuzicuruza.

Amina Uwikuzo wabwiye Tito Harerimana ko akunda kwiga ku buryo yumva yifuza kugera kure akazabasha gukura umuryango we muri iyi mibereho igoye, yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mburabuturo.

Ubu bucuruzi bwe abukora ku mugoroba saa kumi n’imwe avuye ku masomo ndetse no mu minsi igize impera z’icyumweru akabasha kubona bimwe mu bitunga iwabo ndetse na we ubwe akabasha kugura ikayi n’ikaramu.

Umuryango w’uyu mwana, utuye mu Mudugudu Bwiza, Akagari ka Rwampara, Umurenge Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Nkibona uyu mwana w'umukobwa nabonye ishyaka, umuhate, umurava, gukunda umurimo, gukunda ishuri, ubwitange, guhatana, ubutsinzi, urukundo, icyizere cy'ejo hazaza numva ndanezerewe kuko ubu butwari ububona hake, nabonye akwiye ibirenze ibi🙏 Imana ijye iha umugisha uyu muhate💙 pic.twitter.com/B2DnpoBaTb

— Tito Hare (@harerimana_tito) May 13, 2022

Bamwe mu babonye aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, bakozwe ku mutima na yo, bavuga ko uyu mwana w’umukobwa akwiye gufashwa ndetse bahita batangira kubaza uburyo bamugeraho.

Faith Mbabazi usanzwe akora mu bikorwa byo guteza imbere abari n’abategarugori, yahise abaza ati “Uyu mwana twamubona dute waba wafashe izina rye?”

Ururabo Rose na we yagize ati “Uyu azavamo umuntu ukomeye kuko Imana yishimira abantu bameze gutya. Tito Shaka ukuntu wamuhuza na Aline Gahongayire uko biri kose hari icyo yamufasha.”

Rutakariye na we yagize ati “Imana imubeho pe! Uyu muhate ntuzapfe ubusa.”

Rene Willah na we ati “Mutuye Nyagasani we utanga igeno kugira azamugeze kunzozi ze.”

Amina yafotowe ari gusubiramo amasomo anashakisha imibereho
Tito Harerimana yasuye uyu mwana
Amina ubwo yasurwaga na Tito (Photo/Tito Harerimana)
Afite umubyeyi umwe (Photo/Tito Harerimana)

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jonathan says:
    4 years ago

    IMANA imufashe pe kuko nabwo biba byoroshye pe.!!

    Reply

Leave a Reply to Jonathan Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 19 =

Previous Post

AMAFOTO: Weekend y’umunezero n’ubuzima bwiza i Kigali, abayituye bahuriye muri siporo ya nijoro

Next Post

Umushinga wa Amanda wabaye igisonga cya MissRwanda2021 wahembwe Miliyoni 10Frw

Related Posts

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

by radiotv10
03/02/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yatanze ubufasha burimo ibiribwa n’imiti nyuma y’ibiza by’imyuzure byibasiye iki Gihugu byasize abakabakaba ibihumbi 400 badafite aho...

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
03/02/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yibukije abantu ko kuba ababyeyi bitabaha uburenganzira bwo guhohotera abana babo,...

Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

by radiotv10
03/02/2026
0

Nzabamwita Foromina wo mu kagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri uherutse kubwirwa n’uwo abereye nyina wabo  bapfaga umugabo ko ukwezi...

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

by radiotv10
03/02/2026
0

Valens Rwamukwaya wamaze imyaka 38 mu mwuga w’itangazamakuru, irimo 28 yakoreye ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA nk’umukozi ufata amashusho, yitabye Imana....

Rusizi: Umugabo aravugwaho gutinga mugenzi we ufite uburwayi bwo mu mutwe umugore watambukaga akamumukuraho

Rusizi: Umugabo aravugwaho gutinga mugenzi we ufite uburwayi bwo mu mutwe umugore watambukaga akamumukuraho

by radiotv10
03/02/2026
0

Ngendahimana Jacques wo mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye aravugwaho kwihererana umusore w’imyaka 25 ufite uburwayi bwo mu...

IZIHERUKA

Ubuhanuzi Bruce Melodie yabwiwe n’uwahanuriye ibindi byamamare nyarwanda ibitarasohoye
IBYAMAMARE

Ubuhanuzi Bruce Melodie yabwiwe n’uwahanuriye ibindi byamamare nyarwanda ibitarasohoye

by radiotv10
03/02/2026
0

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

03/02/2026
Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

03/02/2026
Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

03/02/2026
Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

03/02/2026
Rusizi: Umugabo aravugwaho gutinga mugenzi we ufite uburwayi bwo mu mutwe umugore watambukaga akamumukuraho

Rusizi: Umugabo aravugwaho gutinga mugenzi we ufite uburwayi bwo mu mutwe umugore watambukaga akamumukuraho

03/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umushinga wa Amanda wabaye igisonga cya MissRwanda2021 wahembwe Miliyoni 10Frw

Umushinga wa Amanda wabaye igisonga cya MissRwanda2021 wahembwe Miliyoni 10Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubuhanuzi Bruce Melodie yabwiwe n’uwahanuriye ibindi byamamare nyarwanda ibitarasohoye

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.