Mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na bagenzi be bahamijwe icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, umwe muri bo yabuze imbere y’Urukiko.
Ni urubanza ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwajuririwe n’abaregwa ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro muri Gashyantare uyu mwaka.
Umunyamakuru Uzabakiriho uzwi nka Djihad, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026, yageze ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yambaye impuzankano y’abagororwa batarahamwa n’icyaha.
Uretse ‘Djihad’ abandi baregwa muri uru rubanza, ni Kalisa John (K John), Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Ishimwe François Xavier.
Aba bose bahamijwe icyaha cyo gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rwa mbere, rwakatiye aba bose igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw, ndetse bamwe muri aba bakaba bafungiye mu Igororero rya Nyarugenge.
Kuri uyu wa Mbere, ubwo Urukiko rwahamagazaga abaregwa, Kalisa John yabuze mu Rukiko, dore ko we nubwo yahamijwe icyaha akanakatirwa ariko atigeze ahita afungwa kuko yaburanye mu mizi adafunze.
Kalisa John yafunguwe n’Urukiko rw’Ibanze cya Kicukiro, ubwo rwasomaga icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo mu kwezi k’Ukuboza 2025. Kuva icyo gihe yaburanye ari hanze, ndetse anakatirwa igifungo cy’imyaka itatu ari hanze.
Itegeko ryerecyeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu waburanye adafunze, agakatirwa igihano cy’igifungo, akomeza gukurikiranwa ari hanze mu gihe atarafatirwa icyemezo cya nyuma, aho uyu Kalisa John na we yari yajuririye icyemezo yafatiwe.
RADIOTV10











