Wednesday, August 5, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umugabo wahamijwe gukora Jenoside yafashwe nyuma y’igihe yihishahisha

Umugabo wahamijwe gukora Jenoside yafashwe nyuma y’igihe yihishahisha

Umugabo w’imyaka 58 y’amavuko wakatiwe igifungo cy’imyaka 19 ahamijwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero, yafashwe nyuma y’igihe kinini yihishahisha, nyuma yuko atanzweho amakuru n’abo yiciye, bari bamubonye mu ruhame.

Uyu mugabo witwa Baziruwiha Eliezer bakunze kwita Sebishihe, ni uwo mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Kinyonzwe, Umurenge wa Mutuntu, Mu karere ka Karongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, yavuze ko uyu mugabo akimara gukatirwa igifungo cy’imyaka 19, yahise acika, ndetse abaturanyi be n’abo yahemukiye muri Jenoside bakaba bataherukaga kumuca iryera.

Avuga ko nyuma y’igihe kinini yaracitse, yaje gukeka ko azagaruka iwe ibyo yakoze byaribagiranye nyamara Jenoside ari icyaha kidasaza. Yagarutse iwe na bwo akomeza kwihishahisha ariko rimwe akagaragara mu ruhame, ndetse bamwe mu bo yiciye baza kumutangaho amakuru.

Ntaganda Wilson yagize ati “Muri uko gutanga amakuru umwe mu bo yiciye yaje kubimbwira, musaba kujya kubivuga kuri RIB, hanyuma tugashaka uburyo yafatwa.”

Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego ku wa mbere, tariki ya 3 Kanama 2026 twamufashe tumushyikiriza RIB, sitasiyo ya Rubengera ngo akurikiranwe, agaragaze aho yabaga niba hari n’abo bakoranye ibyaha bacyidegembya, ubutabera bukore akazi kabwo.”

Ifatwa rye ryashimishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Nyiransabimana Capitoline avuga ko hari n’abandi nk’uriya mugabo bishe abantu bakihishahisha mu Mujyi wa Kigali.

Aboneraho kugaya imiryango y’aba bantu baba barakoze ibyaha biremereye nka biriya bazi amakuru y’aho baherereye ariko ntibayatange.

Ati “Aba ni bo bahindukira bakagaruka kugirira nabi abo batishe muri Jenoside. Sinumva uburyo nk’umuryango w’umuntu nk’uyu uba uzi ko yagarutse, yihishahisha iwe mu rugo ukamuhishira uzi neza ibyo yakoze. Naryozwe igihano atakoze binabere isomo n’abandi bihishahisha hirya no hino cyangwa babitekereza.”

Ntukanyagwe Jean Laurent, Perezdia wa Ibuka mu Karere ka Karongi, yavuze ko uyu mugabo agomba gushyikiriza inzego z’ubutabera, akarangiza igihano yakatiwe n’Inkiko Gacaca.

Yagize ati “Agomba kurangiza igihano yahawe mu rwego rwo guca umuco wo kudahana. Tuributsa ko icyaha cya Jenoside kiri mu bidasaza, n’undi wese ucyihishahisha abonereho isomo yigaragaze, agaragaze uruhare rwe, asabe imbabazi abo yiciye n’Igihugu yahemukiye.”

Yaboneyeho kandi gusaba umuntu wese waba ufite amakuru y’ahaherereye uwakatiwe n’inkiko kubera gukora Jenoside ukihishahisha, kuyatanga kugira ngo arangiza ibihano.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =