Saturday, September 19, 2026
RW|EN
AMAHANGA

America yagaragaje icyizere ifitiye impinduka nziza zishobora kuba mu burasirazuba bwa Congo 

America yagaragaje icyizere ifitiye impinduka nziza zishobora kuba mu burasirazuba bwa Congo 

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Donald Trump ku Mugabane wa Afurika, yashimye ubutumwa bw’itsinda rya EJVM+ bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari intambwe ikomeye mu kongera icyizere no guteza imbere amahoro mu karere.

Mu butumwa Boulos yatangaje, yashimye Umuryango w’Ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ndetse n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC, MONUSCO, ku ruhare rwabo mu kugenzura niba impande zirebwa n’agahenge zikurikiza ibyo ziyemeje.

Boulos yavuze ko iri genzura rikorwa mu rwego rwo kwemeza iyubahirizwa ry’agahenge kari mu biganiro n’amasezerano by’i Doha, bikomeje gushyigikira inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati “Kugenzura no kwemeza iyubahirizwa ry’agahenge ni ingenzi mu kubaka icyizere no kureba ko ibyo impande ziyemeje bishyirwa mu bikorwa.”

Boulos yakomeje avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kwiyemeza gushyigikira amahoro arambye kandi ashobora kugenzurwa mu burasirazuba bwa RDC ndetse no mu karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Ubutumwa bwa EJVM+ bwo kugenzura agahenge bukaba bugamije gutanga ishusho y’uko ibyo impande ziyemeje mu rwego rw’amasezerano y’i Doha biri kubahirizwa, mu gihe hakomeje gushakishwa igisubizo cy’amahoro ku bibazo by’umutekano bimaze igihe bibangamiye uburasirazuba bwa RDC.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + three =