Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato mu rubanza aregwamo kunyereza miliyoni 20 USD zari zagenwe z’indishyi yatanzwe na Uganda iziha DRC.
Nyuma y’isubikwa ry’urubanza inshuro nyinshi, Urukiko rushinjwe gusesa imbaza rwa Kinshasa rwatanze umwanzuro warwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Nzeri, mu rubanza rwitirwe FRIVAO.
Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, yakatiwe igihano cyo kumara imyaka 10 akora imirimo y’agahato, mu gihe mugenzi we bareganwaga, Chançard Bolukola, wahoze ari Umuhuzabikorwa w’agateganyo wa FRIVAO, yakatiwe imyaka irindwi na we akora iyo mirimo.
Aba bombi kandi bambuwe uburenganzira bwo gutora no gutorerwa kuba abayobozi mu gihe cy’imyaka itanu, bakurwa mu mirimo yose ya Leta ndetse bamburwa uburenganzira bwo gusaba guhanagurwaho ubusembwa nyuma y’igihano.
Uyu mwanzuro w’Urukiko, urebana n’ibirego byo kunyereza amafaranga arenga miliyoni 20 USD yari agenewe indishyi z’abahohotewe n’ibikorwa bitemewe byakozwe na Uganda muri DRC, waje utandukanye n’igihano cy’imyaka 15 yari yasabiwe n’ubushinjacyaha.
RADIOTV10