Friday, September 18, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Uko umukobwa w’imyaka 40 ukiri isugi yagize igitekerezo cyo guteza ubusugi bwe mu cyamunara

Uko umukobwa w’imyaka 40 ukiri isugi yagize igitekerezo cyo guteza ubusugi bwe mu cyamunara

Umukobwa w’imyaka 40 y’amavuko wo muri muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko afite igitekerezo cyo guteza ubusugi bwe mu cyamunara, aho uwatanga amafaranga menshi ari we wabwegukana.

Melaknee Montclair wo Leta ya South Carolina, avuga ko amaze imyaka myinshi atarakora imibonano mpuzabitsina, ibintu avuga ko byagiye bituma bamwe mu nshuti ze bamuseka. Icyakora, avuga ko yahisemo gukomera ku busugi bwe mu rwego rwo gutegereza umuntu azumva ko aha agaciro icyemezo yafashe.

Uyu mugore avuga ko igitekerezo cyo guteza ubusugi bwe mu cyamunara cyatangiye nk’urwenya yagiranye n’inshuti ze. Nyuma yaje kubona abantu batandukanye, cyane cyane abo atari azi, batangiye kumwoherereza amafaranga banyuze ku mbuga nkoranyambaga, bituma atangira kubona ko iki gitekerezo cye gifite agaciro.

Montclair avuga ko hafi ubuzima bwe bwose bw’ubukure yagiye yirinda imibanire ishingiye ku kwishimisha gusa, kuko yizeraga ko igihe kimwe azabona umuntu uzaha agaciro ubusugi bwe yari yarazigamiye uwo muntu.

Avuga ko kuba iki gitekerezo cyaratangiye gukurura abantu benshi ndetse hakabaho n’abatangiye gutanga amafaranga, byatumye atangira kongera guha agacuro icyemezo yafashe cyo kutagira imibonano mpuzabitsina.

Kugeza ubu, Montclair avuga ko nta kigo cyangwa umuhuza akoresha muri iki gikorwa, kandi ko nta muntu runaka aratoranya ngo abe ari we azaha ubusugi bwe. Yatangaje ko mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma azabanza kugisha inama umunyamategeko.

Umunyamategeko wo muri ako gace na we yatanze umuburo ko amasezerano yo guhabwa amafaranga hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina ashobora guteza ibibazo mu bijyanye n’amategeko.

Nubwo iki gitekerezo kitarashyirwa mu bikorwa, amafaranga abantu bamaze gutanga mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo kwegukana ubusugi bwe amaze kugera hafi ku madolari 75.

Montclair aracyatekereza ku cyemezo cya nyuma, mu gihe ategereje kubanza kubona inama mu by’amategeko ku bijyanye n’ingaruka zishobora guterwa no gushyira mu bikorwa iki gitekerezo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + eighteen =