Friday, September 18, 2026
RW|EN
MU RWANDA

IFOTO: Minisitiri Nelly Mukazayire muri Gym aterura icyuma n’ubutumwa yageneye urubyiruko

IFOTO: Minisitiri Nelly Mukazayire muri Gym aterura icyuma n’ubutumwa yageneye urubyiruko

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagaragaje intambwe akomeje gutera mu myitozo ngororamubiri yo guterura ibyuma, aho yashyize hanze amashusho n’ifoto ari muri Gym akora imyitozo yibanda ku gice cy’agatuza (Chest), asaba urubyiruko kwirinda kunywa inzoga z’ibyuma ahubwo bagaterura icyuma.

Mu butumwa yaherekeje aya mafoto, Minisitiri Mukazayire yasabye Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kwitabira siporo no kwirinda ingeso zangiza ubuzima.

Yanditse ati: “Waramutse Rwanda cyane cyane urubyiruko! Ubutumwa bw’umunsi: Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma!”

Minisitiri Mukazayire yavuze ko siporo ari ingenzi mu kubaka umubiri ndetse no gufasha ubwonko gukora neza, asaba urubyiruko gushyira imbaraga mu bikorwa bibafasha kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati: “Ubaka umubiri n’ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo!”

Minisitiri Nelly Mukazayire muri Gym aterura icyuma

Yashimangiye kandi ko abantu bakwiye kugira intego yo guhora batera imbere mu byo bakora, nubwo intambwe baba batera yaba nto. Ati: “Gira intego yo gutera intambwe irushijeho mubyo ukora byose.”

Minisitiri Mukazayire yavuze ko na we ari gukomeza kongera ubushobozi bwe muri iyi myitozo, aho yatangiye guterura ibilo 12 akagera ku bilo 14.

Ati: “Nanjye nagerageje kuva ku bilo 12 njya ku bilo 14 uko byangendekeye nzabibara ubutaha ariko ntagucika intege.”

Ubutumwa bwe bwibanze ku gushishikariza abantu kugira umuco wo gukora siporo no guharanira gutera imbere gahoro gahoro, aho kwibanda gusa ku bipimo by’ibyo bagezeho.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + eight =