Kiliziya Gatulika mu Rwanda yongeye kugira ibyago byo gupfusha umupadiri, nyuma y’iminsi itatu gusa itangaje urupfu rw’undi musaseridoti, aho uwapfuye uyu munsi ari uwo muri Diyoseze ya Nyundo iherutse n’ubundi gupfusha uwari Igisonga cy’Umushumba wayo.
Padiri Eugène Murenzi yitabye Imana kuri uyu wa 17 Nzeri 2026, aguye muri Mercy Hospital yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yari yaragiye kwivuriza.
Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, afatanyije n’umuryango Padiri Eugène Murenzi avukamo.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Musenyeri Mwumvaneza, yavuze ko ababajwe no kumenyesha Abapadiri, Abiyeguriyimana, abakristu ba Diyosezi ya Nyundo ndetse n’inshuti zayo inkuru y’urupfu rwa Padiri Murenzi.
Musenyeri Mwumvaneza yagize ati “Padiri Eugène MURENZI yitabye Imana uyu munsi tariki ya 17 Nzeri 2026 muri Mercy Hospital, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) aho yari yaragiye kwivuriza.”

Diyosezi ya Nyundo yavuze ko gahunda y’imihango yo guherekeza Padiri Eugène Murenzi n’aho izabera bizatangazwa mu rindi tangazo. Musenyeri Mwumvaneza yasabye ko Imana imuha iruhuko ridashira.
Urupfu rwa Padiri Eugène Murenzi rubaye nyuma y’iminsi itatu gusa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibuze undi mupadiri, ari we Mugiraneza Jean Damascène wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gihogwe muri Arikidiyosezi ya Kigali.
Nanone kandi tariki 30 Kanama 2026, Kiliziya Gatulika mu Rwanda yapfushiye Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi wari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo ari na yo yakoragamo ubutumwa uyu witabye Imana uyu munsi.
RADIOTV10