Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yakiriye ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa Volleyball, nyuma yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAVB Africa Women’s Nations Championship ryabereye muri Kenya, ikegukana umwanya wa kane.
Mu kwakira iyi kipe, Minisitiri Mukazayire yashimiye abakinnyi n’abatoza ku bwitange n’umurava bagaragaje mu irushanwa, byatumye u Rwanda rwegukana umwanya wa kane.
Yabasabye gukomeza gukora cyane no kongera imbaraga mu myitozo, kugira ngo mu marushanwa ataha bazabashe gutera indi ntambwe kandi bagere ku mwanya uruta uwo babonye muri iri rushanwa.
Ikipe y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball yari ihagarariye igihugu muri CAVB Africa Women’s Nations Championship yabereye muri Kenya, aho yasoreje ku mwanya wa kane.
Iyi kipe yegukanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa amaseti 3-0 n’ikipe ya Cameroon mu mukino wo gushaka umwanya wa gatatu wabaye ku ya 04 Nzeri 2026.
Ni nyuma yuko kandi iyi kipe y’Igihugu y’u Rwanda yari yageze muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika, itsindwa na Misiri amaseti 3-0, aho iyi kipe ari na yo yacyegukanye nyuma yo gutsinda iy’Igihugu cya Kenya cyari cyakiriye iri rushanwa, amaseti 3-0.
U Rwanda rwageze muri 1/2 nyuma yo gutsinda amakipe y’Ibihugu binyuranye, nka Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Burkina Faso ndetse na Ghana.



RADIOTV10