Thursday, September 17, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umujyi wa Kigali wafunze ahagaragaye haturuka umwanda ukabije

Umujyi wa Kigali wafunze ahagaragaye haturuka umwanda ukabije
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze igaraji na parikingi y’imodoka bizwi nka ‘Parking Car Garage’, biherereye i Nyabugogo inyuma y’Isoko rya Nyabugogo Modern Market, nyuma y’uko hagenzuwe hakagaragara ibibazo by’isuku n’imicungire mibi y’amazi yanduye.

Mu itangazo Umujyi wa Kigali wasohoye, wavuze ko ubwo bugenzuzi bwakozwe ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, bukagaragaza ibibazo bikomeye bijyanye n’isuku ndetse n’imicungire y’amazi yanduye.

Muri ibyo bibazo harimo kurekurira umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura ya Mpazi, ibintu byagaragaye nk’ibishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abakoreramo, abaturiye aho ndetse no ku bidukikije.

Umujyi wa Kigali wavuze ko wafashe icyemezo cyo gufunga ibi bikorwa mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano by’abahakorera n’abakorera hafi yabyo.

Mu itangazo ryawo, Umujyi wa Kigali wagize uti: “Ubugenzuzi bwagaragaje ibibazo bikomeye mu isuku n’imicungire y’amazi yanduye, birimo kurekurira umwanda wo mu bwiherero muri ruhurura ya Mpazi.”

Wongeyeho ko: “Mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abahakorera n’abakorera hafi yaho, no kubungabunga ibidukikije, hafunzwe.”

Abantu bafite ibintu byabo muri iyi parikingi basabwe kubikuramo bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, kuko nta bikorwa by’ubucuruzi bizongera kuhakorerwa.

Umujyi wa Kigali kandi watangaje ko ukomeje ubugenzuzi mu nyubako zitandukanye zo mu mujyi, by’umwihariko izikorerwamo cyangwa zituwemo n’abantu benshi.

Ubuyobozi bwibukije ba nyir’inyubako n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi ko bagomba kubahiriza ibisabwa mu bijyanye n’isuku ndetse n’imicungire y’amazi yanduye, mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage no kubungabunga ibidukikije.

Umujyi wa Kigali wavuze ko “ukomeje gukora ubugenzuzi mu nyubako zose, cyane cyane izikoreramo cyangwa izituwemo n’abantu benshi.”

Aha hantu hafunzwe nyuma yuko hagaragajwe amashusho y’amazi yanduye cyane yisuka muri ruhurura, aturuka muri iriya garaje na Parking, ndetse Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba bwari bwizeje gukurikirana iki kibazo.

Ubwo yasubizaga uwashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yagize ati “Ku bijyanye n’ibigaragara muri iyi videwo, turi gukurikirana kugira ngo tumenye aho aya mazi y’umwanda yaturutse, kandi uwo ari we wese uzagaragaraho kurenga ku mategeko azafatirwa ibihano biteganywa n’ubuyobozi n’ibiteganywa n’amategeko.”

Emma Claudine kandi yavuze ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butazihanganira ibikorwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, kuko bushyira ku isonga kurengera ubuzima bw’abaturage, kurengera amazi, ibishanga n’ibidukikije muri rusange.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =