Wednesday, September 16, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Indege yari ijyanye abanyamakuru gutara inkuru y’impanuka y’imodoka nayo yayikoze bamwe barapfa

Indege yari ijyanye abanyamakuru gutara inkuru y’impanuka y’imodoka nayo yayikoze bamwe barapfa

Abantu batatu, barimo umunyamakuru n’umupilote, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yari itwaye abanyamakuru b’ibitangazamakuru bibiri bari bagiye gutara inkuru y’indi mpanuka y’imodoka yabaye mu gace ka Chatsworth, i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Iyi mpanuka y’indege yari itwaye abanyamakuru ba NBC na Telemundo 52, yabaye ku mugorobawo kuri uyu wa Kabiri iyi kajugujugu yari ijyanywe gutara amakuru ku yindi mpanuka yari imaze kuba hafi aho, aho imodoka yo mu bwoko bwa SUV yari yagonganye na bisi itwara abantu.

Iyi kajugujugu n’iy’ikigo cya Angel City Air, gikodesha indege mu gutanga serivisi ku bitangazamakuru, kandi yakoreshwaga na NBC4 Los Angeles na Telemundo 52.

NBC4 yatangaje ko kajugujugu yakoze impanuka ahagana saa moya z’umugoroba, igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro. Umunyamakuru Colleen Williams wari uri mu kiganiro cyatambukaga imbonankubone kuri televiziyo ako kanya, yahise atangaza ko abantu babiri bari muri kajugujugu bari bamaze gupfa.

Nyuma NBC4 yatangaje ko mu bapfuye harimo Eliana Moreno, wari usanzwe azwi mu gufata amakuru y’amashusho yafatiwe mu kirere kuri NBC4 na Telemundo 52, ndetse na George Marciniw wari umupilote.

Umuyobozi w’Umujyi wa Los Angeles, Karen Bass, n’abashinzwe ubutabazi, batangaje ko iyo kajugujugu yaguye hafi y’inyubako nini ibikwamo ibintu mu gace ka Chatsworth, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Los Angeles.

Abashinzwe kuzimya inkongi bavuze ko umuntu umwe mu bapfuye yari ari hanze, hafi y’inyubako y’ubucuruzi, ubwo kajugujugu yagwaga. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi, Branden Silverman, yavuze ko kajugujugu yangiritse bikomeye ku buryo byasabye ko abatabazi bashwanyaguza ibisigazwa byayo kugira ngo bamenye umubare w’abari bayirimo.

Abantu babiri bakomerekeye muri iyo mpanuka bajyanwe mu bitaro, ariko amakuru ku buremere bw’ibikomere byabo ntiyahise atangazwa.

Inkongi yatewe n’iyi mpanuka yakongeje imodoka enye ndetse n’ibikoresho byari bibitse hafi y’aho kajugujugu yaguye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =