Tuesday, September 15, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Leta y’u Rwanda igiye kuvugutira umuti kimwe mu byacaga intege abatunze imodoka z’amashanyarazi

Leta y’u Rwanda igiye kuvugutira umuti kimwe mu byacaga intege abatunze imodoka z’amashanyarazi

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko Leta igiye gushora imari mu kubaka sitasiyo zo kongera umuriro mu binyabiziga by’amashanyarazi ahantu hatagaragara inyungu ihagije yatuma abikorera bazubakayo, bizatuma ibi binyabiziga bibasha kugera ahantu hanyuranye mu Gihugu nta mpungenge.

Iyi gahunda iri mu ngamba zo guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi mu Rwanda, aho Leta ishaka ko ababikoresha babasha gutembera mu bice bitandukanye by’Igihugu bafite icyizere ko bazabona aho kongera umuriro igihe bawukeneye.

MININFRA ivuga ko kugeza mu 2027 u Rwanda ruzaba rufite sitasiyo zo kongera umuriro mu binyabiziga by’amashanyarazi zigera kuri 218.

Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki ku Bwikorezi muri MININFRA, Byiringiro Alfred, yavuze ko Leta yamaze gukora igishushanyo mbonera cyerekana ahakenewe cyane ibikorwa remezo byo kongerera umuriro ibyo binyabiziga.

Yasobanuye ko intambwe ikurikiraho ari ugushaka ubufatanye n’abashoramari bigenga kugira ngo izo sitasiyo zubakwe, ariko Leta ikazagira uruhare aho isoko ritabasha gukurura abikorera.

Byiringiro yagize ati “Hari aho ibikorwa remezo byo kongerera umuriro mu binyabiziga bidashobora gutanga inyungu ihagije ku bashoramari. Aho ni ho Leta igomba kuza igafasha abikorera, ndetse na yo ubwayo ikaba yashoramo imari kugira ngo ibikorwa remezo bikenewe bibashe kubakwa.”

Ibikorwa remezo ni ingenzi

MININFRA ivuga ko kwagura ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bidashobora kugerwaho mu gihe nta bikorwa remezo bihagije byo kubongerera umuriro bihari.

Byiringiro yavuze ko kubaka sitasiyo zihagije ari kimwe mu bintu by’ibanze bigomba kubanza gukorwa kugira ngo abantu barusheho kugira icyizere cyo gukoresha ibi binyabiziga.

Ati “Ntushobora guteza imbere ubwikorezi bushingiye ku binyabiziga by’amashanyarazi udafite ibikorwaremezo byo kongeramo umuriro. Ni ingenzi cyane ko bibanza kubakwa.”

Kugeza ubu, Leta yari isanzwe ishyigikira abashoramari bashaka gushora imari muri uru rwego, cyane cyane ibafasha kubona ubutaka bwo kubakaho izi sitasiyo ndetse no kuborohereza mu bijyanye n’imisoro.

Kuva mu 2021, u Rwanda rwashyizeho politiki n’ingamba zitandukanye zigamije kwihutisha ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi. Muri izo ngamba harimo kugabanya cyangwa gukuraho imwe mu misoro yishyurwaga ku binyabiziga by’amashanyarazi ndetse n’ibikoresho bifitanye isano na byo.

Hagiye gushyirwaho ibipimo ngenderwaho

MININFRA kandi iri gutegura amabwiriza n’ibipimo ngenderwaho bizajya bigenga ibinyabiziga by’amashanyarazi ndetse n’ibikorwaremezo byo kubongerera umuriro.

Ibi bizafasha kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga n’ibikoresho byinjira ku isoko ry’u Rwanda, ndetse no gutuma biramba kandi bikora neza.

Byiringiro yagize ati “Tugomba gushyiraho ibipimo bikwiye, haba ku binyabiziga ndetse no ku bikorwaremezo byo kongeramo umuriro, kugira ngo niba umuntu aguze ikinyabiziga cy’amashanyarazi, kitamumara umwaka umwe cyangwa ibiri gusa.”

Izi ngamba zose ziri mu rwego rwo gufasha u Rwanda kuva mu cyiciro cyo kugerageza ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi, rukajya mu cyiciro cyo kubikoresha ku buryo bwagutse.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − fifteen =