Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yamaze kwitabaza inkiko asaba guhabwa gatanya n’umugabo we, Umunya-Burkina Faso Ouedraogo Idrissa, bamaze umwaka umwe bakoze ubukwe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Inyarwanda, avuga ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro habaye inama ntegurarubanza ruregwamo gatanya hagati ya Vestine na Idrissa.
Muri uru rubanza, Ishimwe Vestine ntiyitabiriye inama, ahubwo yari ahagarariwe n’umunyamategeko we. Ku rundi ruhande, Idrissa na we ntiyagaragaye imbere y’urukiko, akaba yarahagarariwe n’umunyamategeko we.
Vestine na Ouedraogo Idrissa basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu bukwe bwabaye ku wa 5 Nyakanga 2025, mu birori byabereye muri Intare Conference Arena.
Ubukwe bwabo bwari bwitabiriwe n’abantu batandukanye, ndetse bwari bumwe mu bukwe bw’abahanzi bwavuzwe cyane muri icyo gihe.
Nyuma y’umwaka urenga gusa bari bamaze babana nk’umugabo n’umugore, amakuru avuga ko umubano wabo watangiye kugira ibibazo, kugeza ubwo Vestine afashe icyemezo cyo kwitabaza inkiko asaba ko bahabwa gatanya ya burundu.
Amakuru yatanzwe n’umwe mu bantu bazi iby’uru rubanza avuga ko Idrissa yamaze kumenyeshwa ko umugore we yamureze mu rukiko amusaba gutandukana na we.
Impamvu nyir’izina yatumye Vestine asaba gatanya ntiratangazwa ku mugaragaro, gusa amakuru avuga ko yaba yarafashe iki cyemezo nyuma yuko we n’umugabo we batumvikanye ku bibazo bitandukanye byari bimaze kuvuka mu mubano wabo.
Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko Idrissa atifuza ko umubano we na Vestine urangira binyuze muri gatanya, ndetse akaba adashyigikiye ko batandukana burundu.
Uru rubanza ruri mu ntangiriro, aho inama ntangiriro yabaye kuri uyu wa 14 Nzeri 2026, mu gihe ibindi bijyanye n’ikurikiranwa ry’urubanza bizakomeza gukorwa n’urukiko.
Ibijya gushya birashyuha
Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2025, Ishimwe Vestine yashyize hanze ubutumwa bamwe bafashe nk’ubuca amarenga ko ishyamba atari ryeru mu rugo rwe.
Icyo gihe Vestine yari yagize ati “Ndabizi nafashe umwanzuro mubi mu buzima bwanjye, ariko ntacyo bitwaye. Imana yemera ibintu byinshi kuba kugira ngo bitwigishe. Maze kwiga byinshi.”
Icyo gihe kandi yari yongeyeho ati “Ntawundi mugabo uzongera kumbeshya agamije kunyangiriza ubuzima. Undi mugabo nzahitamo kubana na we, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we ndetse na buri kimwe cyose kuri we. Ntawuzongera kunkoresha mu nyungu ze bwite.”
Ibi byatumye benshi batangira gukeka ko urugo rwa Vestine rwaba ruri ku manga, ku buryo yaba agiye gutandukana n’umugabo we.
RADIOTV10