Ibiganiro byari bigamije gufungura inkomane ya Hormuz byasubitswe, bituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihita byongera kuzamuka ku isoko mpuzamahanga, mu gihe kandi abarwanyi ba Houthis bo muri Yemen bakomeje kugaba ibitero kuri Saudi Arabia.
Ni nyuma yuko kandi abarwanyi ba Houthis bo muri Yemen bakomeje kugaba ibitero muri Saudi Arabia.
Kuri uyu wa Mbere igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli bitunganyije (Brent crude), ari cyo gipimo fatizo gikoreshwa ku isoko mpuzamahanga rya, cyazamutse hafi 4%, kigera hejuru ya $108 ku kagunguru.
Igiciro cy’ibi Bikomoka kuri Peteroli kimaze kuzamuka hafi 50% kuva intambara yatangira. Nyuma y’igitero cyibasiye uburasirazuba bushyira uburengerazuba bwa Saudi Arabia, igiciro cyari kigeze kuzamuka kigera kuri $110 ku kagungurui, mbere y’uko kongera kigabanukaho gato.
Ni mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli fatizo kizwi nka West Texas Intermediate (WTI), ari cyo gipimo fatizo cya peteroli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na cyo cyazamutse kigera hafi kuri $104 ku kagunguru.
Minisiteri ushinzwe Ingufu muri Saudi Arabia yatangaje ko kuri uyu wa mbere, iki Gihugu cyafunze by’agateganyo umuyoboro wa peteroli w’Iburasirazuba bushyira Uburengerazuba muri iki Gihugu mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’igitero cy’indege zitagira abapilote cyibasiye uyu muyoboro w’ingenzi.
Uyu muyoboro usanzwe unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli iva mu kigobe cya Perse ikayigeza ku Nyanja Itukura, ukaba ari imwe mu nzira z’ingenzi Saudi Arabia ikoresha mu kohereza peteroli hanze y’Igihugu.
Gufunga uyu muyoboro byabaye mu gihe hari amakuru avuga ko umutwe wa Houthi wo muri Yemen wafashe ikirwa cy’ingenzi ndetse n’umujyi w’icyambu ku Nyanja Itukura, ibintu bishobora kurushaho guhungabanya ubwikorezi bwo mu nyanja muri ako gace.
Muri iki gihe, ubwikorezi bwinshi bwo mu Nyanja ya Hormuz, inzira y’amazi ifunganye ihuza Persian Gulf n’Inyanja ya Oman, bwamaze guhagarara.
Ibi byari byatumye East-West Pipeline irushaho kugira akamaro, kuko itanga ubundi buryo Saudi Arabia yakoreshaga mu kohereza peteroli yayo mu gihe ubwikorezi bwo mu Nyanja ya Hormuz bwahungabanye.
RADIOTV10