Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yagiriye inama abakora ingendo bakoresheje moto n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kwibutsa ababatwaye kugenda neza bakubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga.
ACP Rutikanga yabitangaje mu butumwa yatanze mu gitonco cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2026, yifuriza abantu icyumweru cyiza.
Yabanje kubibutsa ku bikorwa by’imyidagaduro byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, birimo kuba amakipe ahagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, APR FC muri CAF Champions League na Rayon Sports muri CAF Confederation Cup, yombi yakomeje ku cyiciro gikurikiraho.
Yagize ati “Barakoze Nyamukandagira (APR FC) na Murera (Rayon Sports) kuduhagararira neza muri iyi weekend, Naho izo i Burayi bamwe zikomeje kubarwaza umutima, abandi barabyinira ku rukoma. Ni ko bigenda muri ruhago!”
Yakomeje agira inama abantu z’uburyo bakwiye kwitwara muri iki cyumweru mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda, babigizemo uruhare.
Ati “Muri iki cyumweru gishya, reka natwe duharanire gutsinda. Gahunda ya #TurindaneTugereyoAmahoro ive mu mvugo ijye mu bikorwa.”
Yakomeje agira ati “Niba ugendera kuri moto, ibutsa umumotari kugenda neza no kubahiriza amategeko y’umuhanda. Niba uri mu modoka rusange, ibutsa umushoferi kubatwara neza kandi yirinde kurenza umuvuduko wagenwe”
ACP Rutikanga yibukije abatega ibinyabiziga bitwara abangenzi ko ari abakiliya, kandi bakazirinaka aka ya mvugo igira iti “umukiliya ni umwami”, ati “Muri abakiriya, ntabwo mugendera ubuntu, mugomba gutwarwa neza kandi mu mutekano. Muhahe muronke, kandi muhirwe!”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda atanze ubu butumwa nyuma y’iminsi itatu, mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karondi habereye impanuka ikomeye, yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu, igakomerekaramo abandi batandatu.
Iyi mpanuka y’imodoka ebyiri zirimo ikamyo yataye umuhanda ikagonga iyo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abagenzi, zombi zikagwa mu manga.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’amakosa y’umushoferi wari utwaye ikamyo wakoze amakosa mu kunyuranaho, akanyura ku kinyabiziga cyari kimuri imbere atarebye imbere, agahita agonga iriya yari itwaye abagenzi mbere yo kugwa mu mukingo.
RADIOTV10