Monday, September 14, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Producer uzwi mu Rwanda yakoranye ubukwe n’umuhanzikazi

Producer uzwi mu Rwanda yakoranye ubukwe n’umuhanzikazi

Producer Bob Pro, umwe mu bamaze kubaka izina mu gutunganya no kunononsora indirimbo z’abahanzi, yakoze ubukwe n’umuhanzikazi Tuyizere Kelliah uzwi mu muziki nka Kelliah.

Bob Pro na Kelliah basezeranye imbere y’amategeko, nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa, mbere y’uko ku mugoroba wo ku wa 13 Nzeri 2026 bakira inshuti n’abavandimwe bari batumiwe mu birori by’ubukwe bwabo.

Aba bombi bahisemo kutamamaza cyane iby’ubu bukwe bwabo, babukorera mu buryo bw’ibanga ndetse birinda ko amakuru yabwo akwirakwizwa mu itangazamakuru. Icyakora, nyuma y’uko imihango ibaye, amakuru y’ubukwe bwabo yamenyekanye.

Bob Pro, amazina ye asanzwe ari Bob Emmanuel, yavukiye muri Uganda mu gace ka Tooro, akaba ari umwana umwe kwa se.

Amashuri abanza yayize muri Uganda, mu gace ka Kasese, nyuma aza gukomereza amashuri yisumbuye mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, yagiye mu Bubiligi kwiga ibijyanye no gucuranga piano.

Uko imyaka yagiye ihita, Bob Pro yagiye arushaho kumenyekana mu ruhando rw’umuziki, cyane cyane mu bijyanye na ‘Mixing and Mastering’, aho afasha abahanzi kunononsora no gutunganya amajwi y’indirimbo zabo.

Izina rye rimaze kuba ikimenyabose ku buryo n’abahanzi bakomeye bamutumira mu bihugu bitandukanye kugira ngo abafashe gutunganya no kunoza indirimbo zabo.

Ku rundi ruhande, Tuyizere Kelliah ni umuhanzikazi umaze igihe akora umuziki mu Rwanda, nubwo atigeze agera ku rwego rwo kwamamara cyane ugereranyije n’abandi bahanzi b’igitsina gore.

Kelliah yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Gitego’ ndetse na ‘Ndabizi’ yakoranye n’umuhanzikazi Alyn Sano.

Ubukwe bwa Bob Pro na Kelliah bubaye nyuma y’imyaka bombi baziranye, bakaba bahisemo gusezerana no gukomeza urugendo rwabo rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − two =